Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibyaranze umunsi wa mbere Congo n’u Rwanda byitaba Urukiko mu rubanza rw’ibirego by’ibimaze imyaka 25

radiotv10by radiotv10
27/09/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibyaranze umunsi wa mbere Congo n’u Rwanda byitaba Urukiko mu rubanza rw’ibirego by’ibimaze imyaka 25
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarezemo u Rwanda mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ibihugu byombi byitabye, aho umunsi wa mbere waranzwe n’inzitizi zatanzwe n’u Rwanda, zigomba kubanza gusuzumwa kugira ngo hafatwe icyemezo niba urubanza rwaburanishwa mu mizi.

Ni urubanza DRC iregamo u Rwanda ibyaha birimo kuvogera ubusugire bw’iki Gihugu n’ibifitanye isano n’umutekano mucye bimaze igihe mu burasirazuba bwa kiriya Gihugu, aho u Rwanda rutahwemye kubihakana.

Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru mu Rwanda, Eddy Sabit wakurikiye impaka zagiweho ku munsi wa mbere ibi Bihugu byitaba uru Rukiko EACJ, yavuze ko impande zombi zitagiye mu rubanza rwo mu mizi, kuko hatanzwe inzitizi zigomba kubanza gusuzumwa.

Congo irega u Rwanda ibyaha bishingiye ku bibazo by’umutekano mucye byakunze kuvugwa muri iki Gihugu mu myaka 25 ishize ubwo havukaga imitwe yitwaje intwaro y’Abanyekongo barwanirira uburenganzira bwabo.

Ni ukuva ku mitwe nka RCD, CNDP yanaje kuvamo umutwe wa M23 yose yagiye ibaho kubera ihohoterwa ryakunze gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Congo yegeka ku Rwanda kugira uruhare no gufasha uyu mutwe, mu gihe u Rwanda rwo ruvuga ko nta shingiro bifite kuko hari raporo zitandukanye zagiye zigaragaza uburyo iyi mitwe yagiye ivuka.

Kuri uyu munsi wa mbere mu Rukiko, Abanyamategeko bahagarariye Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, bagaragaje inzitizi zo kuba iki kirego kidafite ishingiro muri uru Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, nk’inzitizi y’iburabubasha bw’Urukiko.

Ubusanzwe Urukiko Igihugu kiregamo ikindi, ni Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ/International Court of Justice).

Nanone kandi u Rwanda rwagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjiye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, muri Mata 2022, ikaba imaze imyaka ibiri, mu gihe ibirego irega u Rwanda ari ibyo kuva mu myaka 25, rukavuga ko bitumvikana uburyo ibirego byo mu myaka 25 byazanwa mu Rukiko rw’Umuryango iki Gihugu kitaramaramo n’imyaka itatu.

Umunyamakuru wa RBA, Eddy Sabit agaruka ku byaburanyweho nk’umuntu wakurikirana izi mpaka, yavuze ko habayeho kwibaza “ese mu gihe bigaragaye ko Urukiko rufite n’ububasha, ese rwabasha gusubira inyuma mu birego Congo itanga itaranaba Umunyamuryango w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba?”

Nanone hagaragajwe indi nzitizi y’ururimi, aho Congo yatanze inyandiko zanditse mu zindi ndimi zitari icyongereza, mu gihe ururimi rwemewe rw’uru Rukiko ari Icyongereza, nk’uko bigaragazwa n’amasezerano arushyiraho.

Nyuma yuko Inteko ry’Urukiko rwa EAC (EACJ) yumvise impande zombi, igiye gusuzuma inzitizi zatanzwe, ubundi hafatwe umwanzuro niba zifite ishingiro, ku buryo uru Rukiko rushobora gusubiza inyuma iki kirego mu gihe rwasanga rutafigiteho ububasha, na ho igihe rwasanga rugifiteho ububasha rukazakiburanisha mu mizi.

Abasesenguzi mu bya politiki, bavuga ko uru rubanza rushingiye ku mpamvu za Politiki kurusha iz’ubutabera, mu gihe uru Rukik rwakunze kwakira imanza ziba ziganisha ku nyungu z’Ubunyamuryango bwa EAC.

Abanyamategeko bahagarariye Ibihugu byombi

Urubanza kandi rwanitabiriwe n’abaje kurukurikira

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − six =

Previous Post

Ntibikwiye kugera aho- Perezida yasabye Abayobozi kudategereza ko abaturage batabaza ku mbuga nkoranyambaga

Next Post

U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi 119 zivuye muri Libya hanatangazwa Ibihugu bakomokamo

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi 119 zivuye muri Libya hanatangazwa Ibihugu bakomokamo

U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi 119 zivuye muri Libya hanatangazwa Ibihugu bakomokamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.