Mu rubanza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarezemo u Rwanda mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ibihugu byombi byitabye, aho umunsi wa mbere waranzwe n’inzitizi zatanzwe n’u Rwanda, zigomba kubanza gusuzumwa kugira ngo hafatwe icyemezo niba urubanza rwaburanishwa mu mizi.
Ni urubanza DRC iregamo u Rwanda ibyaha birimo kuvogera ubusugire bw’iki Gihugu n’ibifitanye isano n’umutekano mucye bimaze igihe mu burasirazuba bwa kiriya Gihugu, aho u Rwanda rutahwemye kubihakana.
Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru mu Rwanda, Eddy Sabit wakurikiye impaka zagiweho ku munsi wa mbere ibi Bihugu byitaba uru Rukiko EACJ, yavuze ko impande zombi zitagiye mu rubanza rwo mu mizi, kuko hatanzwe inzitizi zigomba kubanza gusuzumwa.
Congo irega u Rwanda ibyaha bishingiye ku bibazo by’umutekano mucye byakunze kuvugwa muri iki Gihugu mu myaka 25 ishize ubwo havukaga imitwe yitwaje intwaro y’Abanyekongo barwanirira uburenganzira bwabo.
Ni ukuva ku mitwe nka RCD, CNDP yanaje kuvamo umutwe wa M23 yose yagiye ibaho kubera ihohoterwa ryakunze gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Congo yegeka ku Rwanda kugira uruhare no gufasha uyu mutwe, mu gihe u Rwanda rwo ruvuga ko nta shingiro bifite kuko hari raporo zitandukanye zagiye zigaragaza uburyo iyi mitwe yagiye ivuka.
Kuri uyu munsi wa mbere mu Rukiko, Abanyamategeko bahagarariye Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, bagaragaje inzitizi zo kuba iki kirego kidafite ishingiro muri uru Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, nk’inzitizi y’iburabubasha bw’Urukiko.
Ubusanzwe Urukiko Igihugu kiregamo ikindi, ni Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ/International Court of Justice).
Nanone kandi u Rwanda rwagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjiye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, muri Mata 2022, ikaba imaze imyaka ibiri, mu gihe ibirego irega u Rwanda ari ibyo kuva mu myaka 25, rukavuga ko bitumvikana uburyo ibirego byo mu myaka 25 byazanwa mu Rukiko rw’Umuryango iki Gihugu kitaramaramo n’imyaka itatu.
Umunyamakuru wa RBA, Eddy Sabit agaruka ku byaburanyweho nk’umuntu wakurikirana izi mpaka, yavuze ko habayeho kwibaza “ese mu gihe bigaragaye ko Urukiko rufite n’ububasha, ese rwabasha gusubira inyuma mu birego Congo itanga itaranaba Umunyamuryango w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba?”
Nanone hagaragajwe indi nzitizi y’ururimi, aho Congo yatanze inyandiko zanditse mu zindi ndimi zitari icyongereza, mu gihe ururimi rwemewe rw’uru Rukiko ari Icyongereza, nk’uko bigaragazwa n’amasezerano arushyiraho.
Nyuma yuko Inteko ry’Urukiko rwa EAC (EACJ) yumvise impande zombi, igiye gusuzuma inzitizi zatanzwe, ubundi hafatwe umwanzuro niba zifite ishingiro, ku buryo uru Rukiko rushobora gusubiza inyuma iki kirego mu gihe rwasanga rutafigiteho ububasha, na ho igihe rwasanga rugifiteho ububasha rukazakiburanisha mu mizi.
Abasesenguzi mu bya politiki, bavuga ko uru rubanza rushingiye ku mpamvu za Politiki kurusha iz’ubutabera, mu gihe uru Rukik rwakunze kwakira imanza ziba ziganisha ku nyungu z’Ubunyamuryango bwa EAC.
RADIOTV10