Ibyaranze Umusenateri w’u Rwanda watabarutse byagarutsweho mu muhango warimo abakomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu muhango wo kunamira no gusezera bwa nyuma kuri Hon. William Ntidendereza uherutse kwitaba Imana, abavandimwe be ndetse n’abo bakoranye, bagarutse ku byamuranze kuva mu bwana bwe, birimo kuba yari azi kubika ibanga, agakunda Igihugu cyane.

Ni umuhango wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 10 Nzeri 2023, wabereye iwe mu Karere ka Kicukiro, witabiriwe n’abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu, nka Perezida wa Sena, Dr Kalinda Francois Xavier, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon Donatille Mukabalisa ndetse na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko.

Izindi Nkuru

Hari kandi bamwe mu bagize imyanya ikomeye mu Gihugu, nka Hon Bernard Makuza, wabaye Perezida wa Sena, wanabaye Minisitiri w’Intebe.

Mu kugaruka ku byaranze nyakwigendera, umuvandimwe we Kemisinga Juliet, yagarutse ku mibanire yabo kuva mu buto bwabo, avuga ko yamubitsaga ibanga kandi akarikomeraho.

Yagize ati Yagiraga ibanga, yari umuntu ubika ibanga. Twakinaga imikino myinshi, nkamwihanangiriza nti ntubivuge, kandi ntabivuge koko.

Yakomeje avuga ko umuvandimwe we yahoraga ari ku ruhande rwe, atanga urugero rw’uburyo aho bavukiye mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Mwurire, bari bafite igiti cy’avoka, ariko iwabo bakaba bari barababujije kucyurira, gusa ngo Kemisinga yaracyuriye, aravunika, asaba musaza we Ntidendereza ko baza kubeshya ababyeyi babo ko ari umucaca wamteze.

Yavuze ko icyo gihe baje kubeshya ababyeyi babo, musaza we akabimufashamo, kandi bakaza kugera ku ntego yabo. Ati Nubwo nababaraga cyane, ariko naramushimiye kuko nari nzi ko ngira ububabare nkanagira inkoni z’umubyeyi.”

Yanagarutse ku buryo nyakwigendera yakundaga Igihugu kuva cyera, avuga ko yaje kujya muri Canada avuye mu Burundi, aho umuryango we wari waragiye kuba, akaza kubandikira mu 1990, amubwira ko bazataha mu Gihugu cyabo.

Ati Yaranyandikiye ngo tuzarutaha ku manywa y’ihangu, mara iminsi itatu mbyigaho, noneho Mama arankopeza, ndamwandikira nti muzasanga twararugezemo.”

Ibi byanaje kuba impamo kuko Ntidendereza yaje kujya ku Mulindi, ndetse akaza no kumenyesha mushiki we ko yamuzaniye impano, akaza kumuha umupira ugaragaza ko bakoze ibishoboka byose kugira ngo u Rwanda rwibohore.

Rucagu yagarutse ku mikoranire ye na nyakwigendera

Rucagu Boniface usanzwe ari umwe mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, wanagize imyanya inyuranye mu buyobozi bw’Igihugu, yavuze ko yakoranye bya hafi na nyakwigendera Ntidendereza.

Rucagu yavuze ko muri 2009 yasimbuye Ntidendereza ku mwanya wa Chairman w’Itorero ry’Igihugu, agahita amwungiriza, ariko ko yamwakiriye neza, ntarakazwe no kuba amusimbuye ku mwanya akamwungirza.

Ati Ahandi ibyo biba intangiriro yo kugongana no kuzana amacakubiri, ni ikintu gikomeye, yabyitwayemo gitore, aba imfura.”

Yavuze ko bakoranye bakuzuzanya kuko bari bafite inshingano zikomeye zo gutangiza ubukangurambaga bwo kumvisha Abanyarwanda ko Itorero ry’Igihugu ryagarutse.

Biteganyijwe ko nyakwigendera Ntidendereza ashyingurwa none ku wa Mbere tariki 11 Nzeri 2023, aho imihango yo kumuherekeza itangirira mu Ngoro ya Sena, ahaza kuba igikorwa cyo kumusezeraho bwa nyuma cy’Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida wa Sena n’uw’Umutwe w’Abadepite bari muri uyu muhango
Na Hon Makuza wigeze kuba Perezida wa Sena

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru