Perezida wa Madagascar umaze ukwezi avuye mu Rwanda yeguye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina umaze ukwezi kumwe agiriye uruzinduko mu Rwanda, yeguye nyuma y’iminsi ine atangaje ko azahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki 09 Ugushyingo (11) 2023.

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri iki Gihugu cya Madagascar, rwatangaje ko rwakiriye ibaruwa ikubiyemo ubwegure bwa Perezida Rajoelina ku wa Gatandatu w’icyumweru dusoje, avuga ko yeguye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ku bw’impamvu ze bwite.

Izindi Nkuru

Mbere y’uko Rajoelina atanga ibaruwa y’ubwegure bwe, ku wa Gatandatu, Urukiko Rukuru rwari rwanasohoye urutonde rw’abakandida 13 bemerewe kuzahatana muri aya matora y’Umukuru w’Igihugu, rwari ruriho Perezida Rajoelina.

Urwo rutonde kandi rwariho n’abandi bakandida barimo na Marc Ravalomanana w’imyaka 73 y’amavuko wabaye Perezida w’iki Gihugu kuva muri 2002 kugeza muri 2009, Hery Rajaonarimampianina w’imyaka 64 wabaye Perezida kuva mu mwaka wa 2014 kugeza muri 2018 ubwo yeguraga kuri uwo mwanya.

Kugeza ubu ntayindi mpamvu iratangazwa ko yatumye Perezida Rajoelina yegura ikubagahu.

Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu riteganya ko Perezida wa Sena ari we uhita uhabwa kuyobora Igihugu, iyo Perezida yeguye.

Gusa urukiko rwatangaje ko ukuriye Sena ya Madagascar, Herimanana Razafimahefa, yanze iyo mirimo.

Kugeza ubu igihugu kiyobowe na Minisitiri w’intebe Christian Louis Ntsay wagizwe minisitiri w’intebe mu mwaka w’2018.

Rajoelina kandi yeguye, nyuma y’ukwezi kumwe agiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, yasoje tariki 08 z’ukwezi gushize kwa Kanama 2023, aho yasubiye mu Gihugu cye, abanje gukora ibikorwa binyuranye mu Rwanda birimo no gusura icyanya cy’Inganda cy’i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru