Inzobere mu by’amategeko zivuga ko inyandiko yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, atari amasezerano nk’uko hari ababivuga, ahubwo ko ari imirongo migari izagenga ibyo Ibihugu byombi byifuza kuzaganiraho.
Iyi nyandiko yasinywe ku wa Gatanu tariki 25 Mata 2025 yiswe ‘Declaration of Principles’, igizwe n’ingingo esheshatu, zirimo irebana no kubaha Ubusigire bwa buri Gihugu n’imiyoborere yacyo (Souvereignty, Territory Integrity, and Governance), impungenge mu by’umutekano (Security Concerns), ibijyanye n’imikoranire mu by’ubukungu mu karere (Regional Economic Integration Framework).
Hari kandi ingingo irebana no gucyura abakuwe mu byabo muri DRC ndetse n’abahunze Igihugu (Return of IDPS and Refugees), ibirebana n’ingabo za MONUSCO n’iz’akarere (MONUSCO and Regional Forces and Mechanisms), ndetse n’ibijyanye n’ubwumvikane bw’amahoro (Peace Agreement).
Senateri Evode Uwizeyimana, akaba n’inzobere mu by’amategeko, avuga ko nubwo hari abise iyi nyandiko yasinywe, amasezerano, atari byo.
Ati “Ni uko abantu bari kugerageza kubishyira mu Kinyarwanda bikitwa amasezera, nta masezerano yasinywe. Mu mategeko mpuzamahanga cyangwa imibanire y’Ibihugu, biriya bintu byitwa declarations of Principles urebye wavuga ngo [kubera ko harimo iryo jambo declaration] ni ibintu bikorwa ku mugaragaro nk’uko mubibona, byanga bikunda biba hagati y’abantu bafitanye ikibazo cyangwa hari ibyo batumvikanaho cyangwa.”
Evode Uwizeyimana avuga ko mu bijyanye n’amategeko hari ibyitwa ‘Declaration d’Intention’, aho “Abantu bajya hamwe bakumvikana ku byo bita Guiding Principles zizagenga ibintu bazaganiraho cyangwa bashobora kumvikanaho mu minsi iri imbere.”
Iyi nzobere mu by’amategeko ivuga ko ibyumvikanyweho muri iriya nyandiko atari ibintu bigomba kuba n’itegeko, ku buryo uruhande rutabyubahirije byarugiraho ingaruka.
Agaruka no ku magambo yakoreshejwe muri iriya nyandiko, nk’ahavugwa ‘Participants’ aho kuvuga Leta cyangwa impande nk’uko bikorwa iyo habaye amasezerano mpuzamahanga. Ati “Nta accord [amasezerano y’ubwumvikane] ihari, kuko ntibananiwe kukita agreement.”
Evode avuga ko akurikije ibyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe wavugaga ko yari ahagarariye Perezida Paul Kagame, abona ko Abakuru b’Ibihugu byombi [Perezida Kagame na Tshisekedi] bazongera bagahura.
Evode Uwizeyimana avuga ko ubundi inyandiko nk’iriya ikorwa n’umuhuza, ariko akaba yarabanje kugenda ahura na buri ruhande, rukamugaragariza ibibazo rufite ku rundi, ubundi nyuma akayibashyikiriza kugira ngo ziyishyireho imikono.
Avuga ko iyi nyandiko izifashishwa mu gutegura imbanzirizamushinga y’amasezerano y’ibyo Guverinoma z’Ibihugu byombi (u Rwanda na DRC) bizakora mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo bihari.
Kuki byakozwe na America?
Iyi nyandiko yashyizweho umukono y’ibyumweru bibiri, Massad Boulos-Umujyanama Mukuru wa Perezida wa US, Donald Trump kuri Afurika, agiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yakiriwe na Perezida Paul Kagame, bakagiana urugwiro.
Icyo gihe, Massad Boulos aganira n’itangazamakuru, yavuze ko Perezida Donald Trump yifuza ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC, birangira kugira ngo Igihugu cye gikomeze kugirana imikoranire n’akarere ibi Bihugu biherereyemo nta nkomyi.
Indi nzobere mu by’amategeko, Me Gasominari Jean Baptiste avuga ko hari intumwa yoherejwe muri Congo, ari we Jackson Ronny wasubiyeyo akagaragaza ishusho y’ukuri y’uko ibibazo byo muri Congo bimeze.
Nyuma kandi America yohereje Massad Boulos usanzwe ari Umujyanama Mukuru wa Perezida wa US, Donald Trump kuri Afurika, na we watanze raporo yuzuzanya n’iy’intumwa ya mbere ariko yo ikaba yarimo amakuru mashya.
Iyi mpuguke ivuga kandi ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwegereye ubwa Leta Zunze Ubumwe za America, bubusaba kubufasha kugarura amahoro, ariko bukayifasha binyuze mu nzira za gisirikare bwakunze gushyirwa imbere na Congo.
Me Gasominari, avuga ko America nk’Igihugu gishyize imbere ubucuruzi, cyo cyiyemeje gukoresha inzira inyuranye n’iyifuzwaga na Congo, kigakoresha iyi ya Dipolomasi.
Ati “Icyo Perezida Tshisekedi yifuzaga ku Banyamerika, ni intambara kwari ukuza gukoresha imbaraga za gisirikare, bagahabwa amabuye y’agaciro na we akabona ibyo ashaka yikijije wa mwanzi yananiwe kurwanya mu bya gisirikare. Noneho Abanyamerika bakoze isesengura ryabo basanga ikibazo gishobora gukemura mu nzira za Dipolomasi cyane ko n’abandi bantu bose binjiye mbere yabo, baravugaga bati ‘iki kibazo ntabwo gishobora gukemurwa hakoreshejwe imbaraga za gisirikare.”
Me Gasominari avuga ko Leta Zunze Ubumwe za America zifuza kubona inyungu mu mikoranire yayo na DRC, ndetse n’Ibihugu byo mu karere, kandi ko inzira ikwiye yo kugira ngo ibigereho ari uko muri aka karere haba hatekanye.
RADIOTV10