Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Imyaka itatu Yvan Buravan avuye mu mubiri, ubu yari kuba yujuje imyaka 30

radiotv10by radiotv10
28/04/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Imyaka itatu Yvan Buravan avuye mu mubiri, ubu yari kuba yujuje imyaka 30
Share on FacebookShare on Twitter

Nyakwigendera Yvan Burabyo Dushime wamamaye nka Yvan Buravan, umaze imyaka itatu atabarutse, bamwe mu bamuzi n’ibyamamare, nubwo yitabye Imana, bamwifurije isabukuru y’imyaka 30, dore ko iyo yari kuba akiri mu mwuka w’abazima, ari yo yari kuba yujuje.

Yvan Buravan wavutse ku wa 27 Mata 1995, yitabye Imana mu rukerera rwo ku wa 22 Kanama 2022 azize ‘Kanseri’ aho yaguye mu Bitaro byo mu Buhindi nyuma yo kwivuriza mu Rwanda no muri Kenya ntibikunde.

Urupfu rwa Yvan Buravan rwashenguye ingeri zose, abana, abakuru n’abasheshe akanguhe, bamenye bakanakunda uyu muhanzi wasabanaga cyane akanagira inganzo itarapfaga kwisukirwa na buri umwe.

Kuva Buravan yatangira umuziki muri 2016, yatangiye kwerekana ubuhanga buhambaye binatuma yoroherwa no kwigarurira igikundiro mu bakunzi b’umuziki Nyarwanda.

Nyakwigendera kandi ku itariki 08 Ugushyingo 2018 yegukanye igihembo gitangwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, (RFI) cyitwa Prix Découvertes.

Uyu musore wujuje imyaka 30 nyuma y’itatu avuye mu mubiri, ntabwo byabujije abakunzi be ndetse n’abamubaye hafi kumwifuriza isabukuru.

Umuryango we wagize uti “YB yari kuba yujuje imyaka 30 uyu munsi. Turashima urwibutso rwiza yadusigiye. Ntiyari umuhanzi n’umwanditsi w’inararibonye gusa, ahubwo yakoraga no ku mitima ya benshi. Mwifatanye natwe uyu munsi mu kwizihiza ubuzima bwe bw’agatangaza, musangiza abandi urwibutso cyangwa igihangano cye cyabafashije.”

Yvan Buravan yaririmbaga umuziki wo mu njyana ya R&B ariko yatabarutse yaratangiye umushinga wo guteza imbere injyana gakondo ahereye kuri album yise Gusakara iriho ibihangano biri mu mbyino za Kinyarwanda.

Abashinzwe gukurikirana ibihangano bye bafatanyije n’umuryango we batangije umuryango urwanya Cancer y’impindura nk’indwara yashyize ku iherezo ubuzima bwa Yvan Buravan.

Buravan mbere yuko yitaba Imana, yari umuhanzi w’umunyarugwiro, aha yari muri studio za Radi 10

Felix NSENGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − seven =

Previous Post

Icyo u Bubiligi bwabwiye Museveni cyumvikanamo icyifuzo bumushakaho kubukorera hagati yabwo n’u Rwanda

Next Post

Ibyasinywe si amasezerano- Menya iby’inyandiko yasinywe hagati y’u Rwanda na DRCongo n’impamvu byakozwe na America

Related Posts

Korali iri mu zizwi mu Rwanda yageneye ubutumwa andi makorali

Korali iri mu zizwi mu Rwanda yageneye ubutumwa andi makorali

by radiotv10
23/05/2025
0

Agape Choir yo mu Itorero rya ADEPR inafite igitaramo iri gutegura, irasaba nri makorali kuzacyitabira kandi akajya yitabira ibikorwa nk’ibi...

Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

by radiotv10
22/05/2025
0

Umuhanzikazi Tyla ukomoka muri Afurika y’Epfo, agiye kuba uwa mbere w’Umunyafurika uzayobora ibirori bya ‘Nickelodeon Kids’ Choice Awards’ bizatangirwa muri...

Ibitaramenyekanye ku ndirimbo ikunzwe muri iki gihe y’umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda

Ibitaramenyekanye ku ndirimbo ikunzwe muri iki gihe y’umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda

by radiotv10
22/05/2025
0

Hagiye hanze amakuru ataramenyekanye ku ndirimbo ‘Mami’ y’umuhanzi Ross Kana, avuga ko mugenzi we Bruce Melodie yifuje kuyijyamo, ariko uyu...

Uwigeze kwamamara mu myidagaduro mu Rwanda yatangaje inkuru y’akababaro

Uwigeze kwamamara mu myidagaduro mu Rwanda yatangaje inkuru y’akababaro

by radiotv10
21/05/2025
0

Frank Rukundo wamamaye Frank Joe muri muzika nyarwanda unazwi mu kumurika imideri no muri sinema, yatangaje ko yapfushije umugore we...

Umuhanzi Nyarwanda umaze igihe adashyira hanze indirimbo azaniye abakunzi be agateye amatsiko

Umuhanzi Nyarwanda umaze igihe adashyira hanze indirimbo azaniye abakunzi be agateye amatsiko

by radiotv10
20/05/2025
0

Umuhanzi Igor Mabano umaze igihe adasohora indirimbo, yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda muri rusange ko agiye gushyira hanze iyo...

IZIHERUKA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho
AMAHANGA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

by radiotv10
23/05/2025
0

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyasinywe si amasezerano- Menya iby’inyandiko yasinywe hagati y’u Rwanda na DRCongo n’impamvu byakozwe na America

Ibyasinywe si amasezerano- Menya iby’inyandiko yasinywe hagati y’u Rwanda na DRCongo n’impamvu byakozwe na America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.