Umusore w’imyaka 33 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, akurikiranyweho kwica nyina babanaga, amuziza kuba yaranze kumwubakira inzu, aho yiyemerera ko yishe umubyeyi kuko yanze kumwubakira.
Uyu musore ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, akekwaho gukora iki cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Mututu, Umurenge wa Kibirizi.
Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko iki cyaha cyabaye mu ijoro ryo ku ya 22 Ukwakira 2025 ubwo barimo barya, uyu musore akaza kujya mu cyumba akazana umuhoro akawicisha nyina.
Ubushinjacyaha buvuga ko “Mu ibazwa rye, avuga ko barimo kurya, asiga mama we aho bariraga ajya mu cyumba araramo azana umuhoro awumukubita mu mutwe inshuro eshatu yikubita hasi arapfa, na we ahita yijyana ku biro by’Akagari.”
Uru rwego rukomeza ruvuga ko uyu musore “Asobanura ko yamuhoye ko yanze kumwubakira yanamusaba ngo agurishe ishyamba yubake akabyanga amubwira ngo azategereze bashiki be bagabane.”
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
RADIOTV10






