Sunday, December 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iby’ingenzi Abagaba Bakuru b’Ingabo zo muri EAC na SADC baganiraho mu nama y’ibya Congo

radiotv10by radiotv10
24/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Iby’ingenzi Abagaba Bakuru b’Ingabo zo muri EAC na SADC baganiraho mu nama y’ibya Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SADC), barahurira mu nama yiga ku ngingo zinyuranye zo gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, zirimo ibijyanye no kongera gufungura ikibuga cy’Indege cya Goma.

Ni amakuru dukesha Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe nk’uko yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yabitangaje ubwo yagarukaga ku nama zigamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC zirimo iziteganyijwe muri iki cyumweru.

Yavuze ko hari “Inama ihuriweho na EAC-SADC y’Abagaba Bakuru b’Ingabo, iba uyu munsi i Dar es Salaam, igaragaza umurongo wo gushyira mu bikorwa guhagarika imirwano, ku kongera gusubukura ibikorwa by’Ikibuga cy’Indege cya Goma, ndetse n’ibijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi.”

Minisitiri Nduhungirehe, yavuze kandi ko mu mpera z’iki cyumweru, hazaba inama n’ubundi ihuriweho ya EAC na SADC yo ku rwego rw’Abaminisitiri, izasuzumirwamo raporo y’ibyemezo bizaba byavuye muri iyi nama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo, ikanategura mu buryo bwa politiki ibiganiro by’i Luanda n’i Nairobi.

Yakomeje agaragaza ko umuti w’ibibazo bya Afurika, ugomba kuva muri bo ubwabo, aho kugira ngo Ibihugu by’amahanga nk’iby’i Burayi bikomeje kumva ko ari byo bizatanga ibisubizo.

Ati “Ibiganiro biyobowe n’Abanyafurika biri mu murongo w’intego twiyemeje, igira iti ‘Ibisubizo by’Abanyafurika, bituruka mu Banyafurika’ kandi dutekereza ko kwivanga kw’Abanyaburayi gushobora kubisubiza inyuma.”

Ibi Nduhungirehe yabitangaje ubwo yagaragazaga ko ashyigikiye igitekerezo cy’uwanengaga uburyo Igihugu cy’u Bubiligi gikomeje kwivanga mu bibazo bya Congo, aho yagiye anagaruka ku zindi nama zagiye zibaho ku rwego rwa Afurika zigamije kwishakira umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

Ahereye ku nama idasanzwe yahuje Abakuru b’Ibihugu byo muri EAC na SADC yabaye tariki 08 Gashyantare 2025 i Dar es Salaam, Amb. Nduhungirehe yavuze ko yakurikiwe n’izindi nama, zirimo Inteko y’Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye Addis Ababa tariki 14 Gashyantare, ikanashyigikira imyanzuro yari yafatiwe muri iriya y’i Dar es Salaam.

Nanone kandi tariki 15 na 16 Gashyantare 2025, habaye Inteko Rusange y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, na yo yongera gushyigikira imyanzuro y’inama ihuriweho ya EAC na SADC.

Kimwe n’indi y’Abagaba Bakuru b’Ibihugu byo muri EAC no muri SADC, yabaye tariki 21 Gashyantare 2025, yariho itegura uburyo-ngiro bwo ku rwego rwa gisirikare bwo gushaka umuti w’ibibazo byo muri DRC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − 4 =

Previous Post

Amakuru agezweho avugwa ku Ngabo zagiye gufasha FARDC ziri i Goma

Next Post

Tshisekedi mu ijambo ryumvikanamo gutangira gucisha macye

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Tshisekedi mu ijambo ryumvikanamo gutangira gucisha macye

Tshisekedi mu ijambo ryumvikanamo gutangira gucisha macye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.