Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SADC), barahurira mu nama yiga ku ngingo zinyuranye zo gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, zirimo ibijyanye no kongera gufungura ikibuga cy’Indege cya Goma.
Ni amakuru dukesha Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe nk’uko yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yabitangaje ubwo yagarukaga ku nama zigamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC zirimo iziteganyijwe muri iki cyumweru.
Yavuze ko hari “Inama ihuriweho na EAC-SADC y’Abagaba Bakuru b’Ingabo, iba uyu munsi i Dar es Salaam, igaragaza umurongo wo gushyira mu bikorwa guhagarika imirwano, ku kongera gusubukura ibikorwa by’Ikibuga cy’Indege cya Goma, ndetse n’ibijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi.”
Minisitiri Nduhungirehe, yavuze kandi ko mu mpera z’iki cyumweru, hazaba inama n’ubundi ihuriweho ya EAC na SADC yo ku rwego rw’Abaminisitiri, izasuzumirwamo raporo y’ibyemezo bizaba byavuye muri iyi nama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo, ikanategura mu buryo bwa politiki ibiganiro by’i Luanda n’i Nairobi.
Yakomeje agaragaza ko umuti w’ibibazo bya Afurika, ugomba kuva muri bo ubwabo, aho kugira ngo Ibihugu by’amahanga nk’iby’i Burayi bikomeje kumva ko ari byo bizatanga ibisubizo.
Ati “Ibiganiro biyobowe n’Abanyafurika biri mu murongo w’intego twiyemeje, igira iti ‘Ibisubizo by’Abanyafurika, bituruka mu Banyafurika’ kandi dutekereza ko kwivanga kw’Abanyaburayi gushobora kubisubiza inyuma.”
Ibi Nduhungirehe yabitangaje ubwo yagaragazaga ko ashyigikiye igitekerezo cy’uwanengaga uburyo Igihugu cy’u Bubiligi gikomeje kwivanga mu bibazo bya Congo, aho yagiye anagaruka ku zindi nama zagiye zibaho ku rwego rwa Afurika zigamije kwishakira umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.
Ahereye ku nama idasanzwe yahuje Abakuru b’Ibihugu byo muri EAC na SADC yabaye tariki 08 Gashyantare 2025 i Dar es Salaam, Amb. Nduhungirehe yavuze ko yakurikiwe n’izindi nama, zirimo Inteko y’Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye Addis Ababa tariki 14 Gashyantare, ikanashyigikira imyanzuro yari yafatiwe muri iriya y’i Dar es Salaam.
Nanone kandi tariki 15 na 16 Gashyantare 2025, habaye Inteko Rusange y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, na yo yongera gushyigikira imyanzuro y’inama ihuriweho ya EAC na SADC.
Kimwe n’indi y’Abagaba Bakuru b’Ibihugu byo muri EAC no muri SADC, yabaye tariki 21 Gashyantare 2025, yariho itegura uburyo-ngiro bwo ku rwego rwa gisirikare bwo gushaka umuti w’ibibazo byo muri DRC.
RADIOTV10