• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

radiotv10by radiotv10
12/06/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zitegerejwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America kugira ngo ziganire ku mushinga w’amahoro ateganyijwe gusinya. Haravugwa ibiri muri uwo mushinga.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ivuga ko yabashije kugera ku nyandiko irenze kure amahame yashyizweho umukono n’ibi Bihugu byombi muri Mata n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we Thérèse Kayikwamba Wagner.

Iki gitangazamakuru kivuga ko muri iyi nyandiko y’umushinga w’amasezerano, ugomba kuzashyirwaho imikono habanje kugira ibihabwa umurongo.

Muri ibyo bigomba kubanza gushyirwa mu bikorwa, ngo harimo ko u Rwanda rwasabwe kuva ku butaka rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ngo rugomba gukurayo abasirikare barwo n’intwaro.

Ni mu gihe iki Gihugu cy’u Rwanda kitahwemye gusobanura ko nta musirikare n’umwe gifite muri Congo, ahubwo ko cyakajije ubwirinzi bw’umutekano wacyo ku mupaka ugihuza n’iki cy’igituranyi, ndetse bikaba byarashimangirwaga n’imyanzuro yose yagiye ifatwa ku rwego rwa Afurika, aho n’ubundi u Rwanda rwagiye rusabwa gukuraho izi ngamba z’ubwirinzi.

RFI ivuga ko iyi ngingo yazamuwe n’ibyifuzo byatanzwe na Leta ya Congo ndetse ko ikubiye mu mushinga wohererejwe Leta Zunze Ubumwe za America.

Ikindi kiri muri uyu mushinga, Leta ya Kinshasa yasabwe gukuraho ubutegetsi bwa Gisirikare bwashyizweho mu byiswe ‘état de siège’ mu Ntara ya Kivu ya Ruguru kuva muri 2021 kimwe no mu Ntara ya Ituri.

Iki Gihugu cyasabwe ko ubutegetsi bushyirwa mu maboko y’abasivile kugira ngo haterwe intambwe mu biganiro.

Nanone kandi iyi nyandiko isaba ko habaho amasezerano y’imishyikirano hagati ya Leta ya Congo Kinshasa n’umutwe wa M23 yo guhagarika imirwano, aho izi mpande zombi zikiri mu biganiro by’i Doha muri Qatar. Ibi bikaba bigaragaza ko amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo yasinywa nyuma y’ariya asabwa ubutegetsi bwa Congo na AFC/M23.

Uyu mushinga w’amasezerano kandi unagaruka ku mutwe urwanya u Rwanda wa FDLR ufashwa n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, aho Ibihugu byombi byasabwe “gukorana nta buryarya mu gushakisha, kugenzura, kumenya ahaherereye ndetse no kurandura abarwanyi b’umutwe wa FDRL.”

Ubu bufatanye kandi bunajyanye n’imyanzuro y’ibiganiro bya Luanda byo mu kwezi k’Ukwakira 2024, aho iyi nyandiko y’umushinga igaruka ku byari byemerejwe i Luanda byo gusaba ubutegetsi bwa Congo guhagarika imikoranire no gutera inkunga mu buryo bw’intwaro n’ubushobozi bw’amafaranga uyu mutwe wa FDLR.

RFI ivuga ko i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America, muri iki cyumweru hategerejwe gutangira ibiganiro kuri uyu mushinga, itangaza ko hagomba no kuba ibiganiro bizongera bigahuza Abaminisitiri b’impande zombi, mbere yuko Perezida w’u Rwanda n’uwa DRC bashyira umukono kuri ariya masezerano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 7 =

Previous Post

Mu Rwanda hatahuwe imiti itemewe hahita hafatwa icyemezo

Next Post

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.