Ikipe ya Rayon Sports yitegura umukino wa Super Cup uzayihuza na mucyeba wayo, APR FC, yaguze abakinnyi batatu barimo myugariro wo hagati ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ramazani Tshimanga Tshilembi. Dore iby’ingenzi wamenya kuri aba bakinnyi.
Aba bakinnyi baguzwe na Rayon Sports mu rwego rwo kongera imbaraga mu bwugarizi mu gice cya kabiri cya shampiyona ya 2025/2026.
Ramazani Tshimanga w’imyaka 23 y’amavuko afite uburebure bwa metero 1,95. Uretse uburebure, uyu myugariro azwiho gukoresha amaguru yombi, ibimufasha gukina ku ruhande rw’iburyo cyangwa ibumoso mu mutima wa ba myugariro.
Ramazani aje muri Rayon Sports aho nta kipe yari afite, kuko aheruka gutandukana n’ikipe ya Real Kashmir FC yo mu Buhinde yakiniraga kuva mu 2024.
Mbere yo kujya muri Aziya, yagaragaye muri shampiyona ya Afurika y’Epfo mu ikipe ya Cape Town City yasinyiye amasezerano y’imyaka itatu mu 2023, n’ubwo yasezerewe atayasoje.
Mu gihugu cye cy’amavuko, yazamukiye mu makipe y’abato, amenyekana cyane ubwo yakiniraga JS Groupe Bazano y’i Lubumbashi, ndetse yananyuze muri AS Vita Club mu mwaka w’imikino wa 2021/2022.
Uyu musore ukiri muto kandi yahamagawe no mu ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’abatarengeje imyaka 20, aho yanakinnye imikino ya Jeux de la Francophonie yabereye i Abidjan mu 2017.
Isinyishwa rya Ramazani rije rikurikira irya rutahizamu ukomoka muri Bénin, Bienvenu Joachim Vigninou, ndetse ikaba yanasinyishije myugariro Aziz Dao ukomoka muri Burkina Faso, we ukina kuri gatatu. Aba basore basinye kuri uyu wa Mbere biyongera ku bandi bakinnyi basinye ku wa Gatandatu, barimo myugariro Yannick Bangala Litombo na we wo muri RDC, hamwe n’umunyezamu Kwizera Olivier.
Aba bakinnyi bose bari gutegurwa n’umutoza Bruno Ferry kugira ngo bazifashishwe mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ndetse n’umukino wa FERWAFA Super Cup uzahuza Rayon Sports na APR FC ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026.
Aba bakinnyi basinye uyu munsi bahise batangira imyitozo, ndetse amakuru yamenyekanye ni uko FIFA yemereye Rayon Sports kwandikisha abakinnyi.



Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10











