Friday, April 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

radiotv10by radiotv10
06/01/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Rayon Sports yitegura umukino wa Super Cup uzayihuza na mucyeba wayo, APR FC, yaguze abakinnyi batatu barimo myugariro wo hagati ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ramazani Tshimanga Tshilembi. Dore iby’ingenzi wamenya kuri aba bakinnyi.

Aba bakinnyi baguzwe na Rayon Sports mu rwego rwo kongera imbaraga mu bwugarizi mu gice cya kabiri cya shampiyona ya 2025/2026.

Ramazani Tshimanga w’imyaka 23 y’amavuko afite uburebure bwa metero 1,95. Uretse uburebure, uyu myugariro azwiho gukoresha amaguru yombi, ibimufasha gukina ku ruhande rw’iburyo cyangwa ibumoso mu mutima wa ba myugariro.

Ramazani aje muri Rayon Sports aho nta kipe yari afite, kuko aheruka gutandukana n’ikipe ya Real Kashmir FC yo mu Buhinde yakiniraga kuva mu 2024.

Mbere yo kujya muri Aziya, yagaragaye muri shampiyona ya Afurika y’Epfo mu ikipe ya Cape Town City yasinyiye amasezerano y’imyaka itatu mu 2023, n’ubwo yasezerewe atayasoje.

Mu gihugu cye cy’amavuko, yazamukiye mu makipe y’abato, amenyekana cyane ubwo yakiniraga JS Groupe Bazano y’i Lubumbashi, ndetse yananyuze muri AS Vita Club mu mwaka w’imikino wa 2021/2022.

Uyu musore ukiri muto kandi yahamagawe no mu ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’abatarengeje imyaka 20, aho yanakinnye imikino ya Jeux de la Francophonie yabereye i Abidjan mu 2017.

Isinyishwa rya Ramazani rije rikurikira irya rutahizamu ukomoka muri Bénin, Bienvenu Joachim Vigninou, ndetse ikaba yanasinyishije myugariro Aziz Dao ukomoka muri Burkina Faso, we ukina kuri gatatu. Aba basore basinye kuri uyu wa Mbere biyongera ku bandi bakinnyi basinye ku wa Gatandatu, barimo myugariro Yannick Bangala Litombo na we wo muri RDC, hamwe n’umunyezamu Kwizera Olivier.

Aba bakinnyi bose bari gutegurwa n’umutoza Bruno Ferry kugira ngo bazifashishwe mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ndetse n’umukino wa FERWAFA Super Cup uzahuza Rayon Sports na APR FC ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026.

Aba bakinnyi basinye uyu munsi bahise batangira imyitozo, ndetse amakuru yamenyekanye ni uko FIFA yemereye Rayon Sports kwandikisha abakinnyi.

Umunyekongo Ramazani TSHIMANGA TSHILEMBI
Na Ben Aziz DAO
Joachim VIGNINOU wo muri Benin na we yasinye

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Amagambo ya mbere ya Maduro n’umugore we ku nshuro ya mbere bagejejwe imbere y’Urukiko

Next Post

Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

Related Posts

Menya amamiliyoni Rayon y’Abagore yegukanye yiyongereye ku Gikombe itwaye inshuro eshatu zikurikiranya

Menya amamiliyoni Rayon y’Abagore yegukanye yiyongereye ku Gikombe itwaye inshuro eshatu zikurikiranya

by radiotv10
06/04/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports y'abagore (WFC) yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya 2025-2026, kiba icya gatatu itwaye yikurikiranya, cyaje giherekejwe na...

Inkubiri yo kwegura muri ruhago y’u Butaliyani nyuma yuko Ikipe y’Igihugu ibuze itike y’icy’Isi irakomeje

Inkubiri yo kwegura muri ruhago y’u Butaliyani nyuma yuko Ikipe y’Igihugu ibuze itike y’icy’Isi irakomeje

by radiotv10
03/04/2026
0

Nyuma y’uko ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani ibuze itike yo kujya mu gikombe cy’Isi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, abayobozi batandukanye...

Hari uwagiriye inama umunyezamu ufite izina rikomeye muri Afurika ukina i Burayi

Hari uwagiriye inama umunyezamu ufite izina rikomeye muri Afurika ukina i Burayi

by radiotv10
02/04/2026
0

Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Cameroun, Joseph-Antoine Bell, yagiriye inama mugenzi we Andre Onana yo kudasubira mu ikipe yo mu Bwongereza ya Manchester...

Amakuru mashya: Congo yatanze konji mu Gihugu hose nyuma y’intsinzi y’ikipe y’Igihugu yayinjije mu Gikombe cy’Isi

Amakuru mashya: Congo yatanze konji mu Gihugu hose nyuma y’intsinzi y’ikipe y’Igihugu yayinjije mu Gikombe cy’Isi

by radiotv10
01/04/2026
0

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatanze umunsi w’ikiruhuko rusange, nyuma yuko ikipe y’iki Gihugu ‘Léopards’ itsinze iya Jamaica...

BREAKING: Hatangajwe ku mugaragaro igaruka ry’Umutoza wigeze gutoza Rayon Sports

BREAKING: Hatangajwe ku mugaragaro igaruka ry’Umutoza wigeze gutoza Rayon Sports

by radiotv10
31/03/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko umutoza Haringingo Francis yongeye kugaruka muri iyi kipe nk’Umutoza Mukuru nyuma y'iminsi irenga 1...

IZIHERUKA

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe
IBYAMAMARE

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

by radiotv10
09/04/2026
0

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

09/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

09/04/2026
U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

09/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.