Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi byagiranye yo kohereza abimukira, ku ndishyi za Miliyoni zirenga £50 (akabakaba miliyari 100 Frw).
Iki kirego cyatanzwe muri uru rukiko ruzwi nka Permanent Court of Arbitration rufite icyicaro mu Buholandi, kije nyuma yuko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer ahagaritse ariya masezerano.
Ni amasezerano yari gutuma u Bwongereza bwohereza mu Rwanda abimukira n’abashaka ubuhungiro binjiye muri kiriya Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mbere yuko boherezwa mu Bihugu byashoboraga kubakira cyangwa gusubira iwabo.
U Rwanda rwo rwari rwaramaze gushyiraho bimwe mu bikorwa byo kwakira bo bimukira, dore ko aba mbere bagombaga koherezwa muri Mata 2024.
Muri rusange, u Bwongereza bwari bwamaze kwishyura u Rwanda Miliyoni £290 mbere yuko ariya masezerano aseswa, gusa amakuru dukesha ikinyamakuru Express.co.uk avuga ko iki Gihugu cyo ku Mugabane wa Afurika (u Rwanda) rwamaze gutaga ikirego cy’ubuhuza cyangwa ubukemurampaka mu kwezi k’Ugushyingo 2025.
Ni ikirego gihagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja “uhagarariye abasaba indishyi”.
Iki kirego cyatanzwe n’u Rwanda kiri gukurikiranwa n’Urukiko rw’Ubuhuza n’ubukemurampaka ruzwi nka Permanent Court of Arbitration ruherereye mu Buholandi.
Nk’uko bitangazwa n’iki kinyamakuru, amakuru avuga ko Dan Hobbs, Umuyobozi Mukuru w’Ibiro Bishinzwe Abimukira n’Imipaka muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza, ari we wagenwe nk’uhagarariye iki Gihugu muri iki kirego, kandi ko iyi Minisiteri yategetse ko azakorana na Ben Juratowitch wo mu Ihuriro ry’Abanyamategeko rizwi nka Essex Court Chambers rikorera i London.
Ariya masezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda, yafashwe nk’asesagura n’Ishyaka ry’aba- Labour muri 2024. Gusa mu itangazo ry’iri shyaka riyamagana, ryavugaga ko “yari amaze gutangwaho akayaho k’amapounds” kandi ko “yashoboraga gukemura nibura rimwe ku ijana ry’ikibazo cy’abimukira bari baramaze kugera muri kiriya Gihugu” bityo ko “adashobora kugera ku ntego.”
Ririya tangazo ry’aba-Labour ryamaganaga ariya masezerano, ryavugaga ko akajagari no guhuzagurika mu mategeko by’abo mu Ishyaka ry’Aba-Conservatives ari byo byatumye abimukira ibihumbi n’ibihumbi, bacumbikirwa mu mahoteli bagatangwaho akayabo k’imisoro y’Abongereza.
RADIOTV10









