Sunday, September 8, 2024

Iby’ingenzi wamenya ku ruganda rwa mbere rw’Amata y’Ifu rwafunguwe mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yafunguye ku mugaragaro Uruganda rw’Amata y’Ifu rwa mbere rubayeho mu Rwanda, ruherereye mu Karere ka Nyagatare, ruzajya rutunganya Toni 50 z’amata y’ifu ku munsi.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, i Nyagatare ahaherereye icyicaro cy’uru ruganda rusanwe ari urwa Kompanyi ya Inyange Indutries.

Uru ruganda ruzajya rushobora gutunganya ku munsi litiro ibihumbi 500 z’amata yakamwe, akavamo ibilo ibihumbi 50 by’amata y’ifu (Toni 50), aho nibura ku mwaka ruzajya rutunganya toni ibihumbi 15 z’amata y’ifu.

Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, uru ruganda rurateganya kuzagirana isoko n’ikigo gishinzwe ibiribwa muri Afurika cya AIF (Africa Improved Foods) rya toni 2 000 ku mwaka.

Nanone kandi 80% y’umusaruro w’uru ruganda nyarwanda rw’amata y’Ifu rwa mbere mu Rwanda, bizajya byoherezwa hanze y’u Rwanda mu Bihugu by’ibituranyi by’u Rwanda mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse no mu Isoko rusange rya COMESA, no mu Bihugu by’Abarabu, ahasanzwe hari isoko rinini ry’amata y’Ifu.

Umuyobozi Mukuru wa Inyange Industries, James Biseruka, umwaka ushize yari yabwiye The New Times ko uru ruganda ruzazanira abaturage impinduka zikomeye.

Yagize ati “Mbere na mbere ruzazamura ingano y’umusaruro utunganwa na Inyange ugere hafi kuri litiro zingana na Miliyoni imwe. Ibyo bivuze ko arenga miliyari 9 Frw azajya ajya mu borozi ku mwaka, nk’uko tuzi ko igiciro cya Litiro imwe y’amata ari 300 Frw.”

Uru ruganda rw’amata y’Ifu rwuzuye rutwaye Miliyoni 54 USD, rwanatanze imirimo ku bantu barenga 270, aho kandi rwitezweho kuzamura imibereho y’aborozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yageraga ku cyicaro cy’uru ruganda

Yafunguye ku mugaragaro uru ruganda
Rwahaye akazi benshi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts