Wednesday, July 29, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya ku yandi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo

Iby’ingenzi wamenya ku yandi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zasinye amasezerano y’inyongera mu bijyanye n’ubukungu, arimo ajyanye n’imikoranire mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi; Amb. Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda na Thérèse Kayikwamba Wagner wa DRC, bari kumwe na mugenzi wabo wa U.S, Marco Rubio.

Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu by’ubukungu mu karere yiswe REIF (Regional Economic Integration Framework Agreement), Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko aya masezerano agamije kuzana amahirwe hagati ya DRC n’u Rwanda mu bijyanye n’imikoranire mu bukungu.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko aya masezerano “ajyanye n’ishoramari rihuriweho mu nzego z’ingenzi eshanu mu mikoranire, by’umwihariko mu bijyanye n’ingufu, ibikorwa remezo, uruhererekane rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imicungire ya Pariki y’Igihugu n’ubukerarugendo, ndetse n’ubuzima.”

Minisitiri Nduhungirehe kandi yavuze ko hanasinywe amasezerano na yo ajyanye n’ubukungu hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za America “azaha urubuga Leta Zunze Ubumwe za America n’u Rwanda gukorana mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kongerera agaciro amabuye y’agaciro, ingufu, ndetse n’ubucuruzi bwagutse, no guteza imbere ishoramari, bitari mu rwego rwa REIF.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yaboneyeho gushimira Perezida Donald Trump, avuga ko umunsi nk’uriya utari kugerwaho iyo atabigiramo uruhare, kimwe n’Umunyamabanga ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio ndetse n’Umujyanama Mukuru wa America, ku bijyanye na afurika Massad Boulos.

Minisitiri Nduhungirehe na Kayikwamba bishimiye aya masezerano yasinywe
U Rwanda kandi rwanasinyanye amasezerano na U.S

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =