Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyo dukwiye kumenya ku mirongo inyuranamo y’umuhondo mu muhanda imaze gushyirwa ahantu habiri

radiotv10by radiotv10
08/09/2025
in MU RWANDA
0
Ibyo dukwiye kumenya ku mirongo inyuranamo y’umuhondo mu muhanda imaze gushyirwa ahantu habiri
Share on FacebookShare on Twitter

Mu masangano y’imihanda yo ku Gishushu mu Karere ka Gasabo, na ho ubu haragaragara imirongo y’umuhondo ije yiyongera ku yindi imaze igihe Rwandex. Ni imirongo ivuga ko nta kinyabiziga cyemerewe kuhatinda igihe cyayigezemo.

Iyi mirongo y’ibara ry’umuhondo yasizwe mu masangano yo ku Gishushu, yamuritswe ku wa Gatandatu tariki 06 Nzeri 2025, ahanatangijwe ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda.

Ubu bukangurambaga bugamije gusobanurira abakoresha umuhanda kubahiriza imirongo y’umuhondo inyuranamo izwi nka ‘Yellow Box’, bwateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA).

Uretse kuba ubu bukangurambaga bugamije gusobanurira abantu iby’iyi mirongo, bunagamije kubamenyesha ikoranabuhanga ryifashishwa mu kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko agenga umuhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko iyi “mirongo y’ibara ry’umuhondo ishushanywa mu masangano y’imihanda isobanura ko nta kinyabiziga cyemerewe kuhahagarara igihe icyo ari cyo cyose nk’uko itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda ribiteganya.”

Ibi kandi biteganywa n’Iteka rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, byumwihariko mu ngingo yaryo ya 16, ivuga ko “umuyobozi wese ugeze mu masangano; aho ibinyabiziga biyoborwa n’ibimenyetso by’umuriro agomba kuva muri iryo sangano adategereje ko kugenda mu cyerekezo aganamo byemerwa, ariko akabikora ku buryo atabera inkomyi ibindi binyabiziga bigana mu cyerekezo cyemerewe kugendwamo.”

ACP Rutikanga, avuga ko iriya mirongo yashyizweho mu rwego rwo kwibutsa abantu ibiteganywa n’iri Teka rya Perezida.

Ati “Ni ikimenyetso cyongera kwibutsa abatwaye ibinyabiziga bose, ko igihe cyose bagomba kurindira, bakanyuramo bakomeza ari uko babonye hakurya ibindi binyabiziga byatangiye kugenda.”

Iyi mirongo kandi ifasha mu kwirinda ko haba akajagari katerwa n’ibinyabiziga byahurira mu masangano nk’ariya.

ACP Rutikanga ati “Icyo imaze ni ukugira ngo igihe cyose ibinyabiziga birindiriye gutambuka iyo amatara abuza gutambuka yaka cyangwa hari impamvu zatumye bihagarara, mu masangano hagume nta kinyabiziga kirimo kandi iyo ibinyabiziga byo mu ruhande rujya mu cyerekezo kimwe byahagaze bituma ibindi binyabiziga bikomeza nta nkomyi, bikabuza abaza guhagararamo hagati ngo bafunge ibinyabiziga biva mu byerekezo byombi.”

ACP Rutikanga, kandi yavuze ko iyi mirongo imaze gushyirwa ahantu habiri mu Mujyi wa Kigali; aha ku Gishushu na Rwandex, izanakomeza gushyirwa mu yindi mihanda.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye
Iyi mirongo nta kinyabiziga cyemerewe kuyitindamo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − 4 =

Previous Post

Amakuru agezweho i Masisi mu mirwano ya AFC/M23 na Wazalendo

Next Post

Huye: Itsinda ry’abakobwa ryaniyise izina rirahangayikishije kubera ibyo rikora bidakwiye abari b’u Rwanda

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Itsinda ry’abakobwa ryaniyise izina rirahangayikishije kubera ibyo rikora bidakwiye abari b’u Rwanda

Huye: Itsinda ry’abakobwa ryaniyise izina rirahangayikishije kubera ibyo rikora bidakwiye abari b’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.