Ibyo kwitega muri tombola y’irushanwa rikundwa na benshi muri ruhago y’Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakunzi ba ruhago bafite amashyushyu yo kumenya uko amakipe azahura mu irushanwa risanzwe rikunzwe na benshi rya UEFA Champions League, aho biteganyijwe tombola iba ku mugoroba w’uyu munsi.

Ni tombola ikorwa kuri uyu wa Kane tariki 30 Kanama 2023 ku isaha ya saa 18:00′ i Monaco mu Bufaransa.

Izindi Nkuru

 

Icyo kwitega

Ni tombola irimo ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza yongeye kubasha kwisanga muri aya marushanwa nyuma y’imyaka irenga 6 idakandagizamo ikirenge.

iragaragaramo kandi ikipe ya Newcastle United nay o yo mu Bwongereza yari imaze imyaka myinshi idakandagiramo. Kuri iyi nshuro yaratunguranye iraza.

Nanone kandi birazwi ko amakipe ava muri Federasiyo imwe cyangwa mu Gihugu kimwe, adashobora guhurira mu itsinda rimwe.

Ni tombola iri bwitabirwe n’amakipe 32, agabanywa mu matsinda umunani (8) aho buri tsinda riri bube ririmo amakipe ane (4)

 

Uko amakipe yagabanyijwe mu dukangara

Pot 1

  • Manchester City (ENG)
  • Sevilla FC (ESP)
  • FC Barcelona (ESP)
  • SSC Napoli (ITA)
  • FC Bayern München (GER)
  • Paris Saint-Germain (FRA)
  • SL Benfica (POR)
  • Feyenoord (NED)

Pot 2

  • Real Madrid CF (ESP)
  • Manchester United (ENG)
  • FC Internazionale Milano (ITA)
  • Borussia Dortmund (GER)
  • Club Atlético de Madrid (ESP)
  • RB Leipzig (GER)
  • FC Porto (POR)
  • Arsenal FC (ENG)

Pot 3

  • FC Shakhtar Donetsk (UKR)
  • FC Salzburg (AUT)
  • AC Milan (ITA) – I
  • SC Braga (POR)
  • PSV Eindhoven (NED) – H
  • S.S. Lazio (ITA) – D
  • FK Crvena zvezda (SRB)
  • F.C. Copenhagen (DEN)

Pot 4

  • BSC Young Boys (SUI)
  • Real Sociedad de Fútbol (ESP)
  • Galatasaray A.Ş. (TUR)
  • Celtic FC (SCO)
  • Newcastle United FC (ENG)
  • FC Union Berlin (GER)
  • Royal Antwerp FC (BEL)
  • RC Lens (FRA)

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru