Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibyo Minisitiri yasobanuriye Abadepite ku kibazo abaturage bamaranye imyaka 40 ntibyabanyuze

radiotv10by radiotv10
12/01/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibyo Minisitiri yasobanuriye Abadepite ku kibazo abaturage bamaranye imyaka 40 ntibyabanyuze
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ibidukikije yavuze ko ikibazo cya bamwe mu baturage bo mu Turere dutanu batahawe uburenganzira busesuye ku butaka bahawe nk’inguranye, gishingiye ku mitegekere mibi y’ubuyobozi bwabayeho ubwo babuhabwaga, Abadepite bakavuga ko aho ubuyobozi bwiza buziye bwari bukwiye kuba bwaragikemuye.

Ni abaturage bo mu Turere twa Ngororero, Nyagatare, Ruhango, Burera na Rulindo bamaze imyaka 40 barimwe ibyangombwa by’ubutaka bahawe nk’ingurane.

Izi mpungenge z’Abadepite zishingiye kuri raporo y’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2022-2023 igaragaza ko hari abaturage bo muri utu Turere batanze ubutaka bwabo bwubakwaho amashuri, amavuriro n’ibiro by’Utugari, Leta ibaha ingurane y’ubutaka buri mu bishanga.

Gusa ngo ntibigeze bahabwa ibyangombwa byabwo kugira ngo bubafashe kwiteza imbere, ku buryo babwifashisha baka inguzanyo.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamaliya Jeannne d’Arc yavuze ko iyi gahunda yabayemo imbogamizi zishingiye ku miterere y’Itegeko.

Yagize ati “Nk’uko itegeko ryateganyaga ko ubutaka bwo mu gishanga ari umutungo wa Leta kandi ko ntawakwitwaza ko abumaranye igihe kirekiere ngo abwegukane. Barabihinga bakaba bahabwa amasezerano y’igihe kirekire cyo gutizwa.”

Gusa Abadepite bavuze ko iki gikorwa kidindiza imibereho y’abaturage kuko umumaro w’ubu butaka bahawe udashobora guhura n’ubwo bahaye Leta.

Umwe mu Badepite yabajije ati “Umuturage ufite ubwo butaka yaguraniwe mu bishanga, aramutse ashaka kujya muri banki gufata inguzanyo; ayo masezerano yakwemerwa kugira ngo abashe kwiteza imbere?”

Minisitiri Dr Mujawamaliya yavuze ko iki kibazo gikomoka ku mitegekere yariho mu gihe bahabwaga ubwo butaka, gusa akemera ko abaturage bafite umurongo ntarengwa wo kububyaza umusaruro.

Yagize ati “Ibyo ni ibisigisigi byaranze imiyoborere mibi yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi tugomba kurwana nabyo kugira ngo tubibonere ibisubizo. Ubundi iyo umuturage afite ibikorwa mu bishanga, ashobora gutanga ingwate y’ibyo yahashyize. Na banki ntishobora kugurisha igishanga.”

Abadepite ntibanyuzwe n’ibi bisobanuro, aho umwe yahise agira ati “Ibisobanuro nyakubahwa Minisitiri ari kuvuga kuri kiriya kintu cy’abantu batujwe mu bishanga njyewe ntabwo kiri kunyura. Abaturage barenganyijwe n’ubuyobozi bubi bwariho kiriya gihe. Ubutaka bwanditswe nyuma. Icyo kibazo kiragaragara yuko barenganyijwe n’ubuyobozi bubaha mu gishanga. Noneho ubuyobozi bw’iza kuva icyo gihe ubutaka bwandikwa ni bwo bukwiye gukura abaturage mu gihirahiro.”

Iyi raporo y’Umuvunyi igaragaza ko 30% y’ibibazo basanganye abaturage, bishingiye ku butaka, ndetse ngo 20% y’ibibazo by’akarengane na ruswa bakiriye na byo bishingiye ku butaka.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 7 =

Previous Post

Menya impamvu yatumye hasubikwa ubugirakabiri urubanza rwa Kazungu utakandagiye ku Rukiko

Next Post

Hatanzwe miliyoni 120Frw yo kugoboka Congo nyuma y’imyuzure yagize ingaruka ku barenga 330

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe miliyoni 120Frw yo kugoboka Congo nyuma y’imyuzure yagize ingaruka ku barenga 330

Hatanzwe miliyoni 120Frw yo kugoboka Congo nyuma y’imyuzure yagize ingaruka ku barenga 330

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.