Hatanzwe miliyoni 120Frw yo kugoboka Congo nyuma y’imyuzure yagize ingaruka ku barenga 330

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatanze ibihumbi 100 USD (arenga Miliyoni 120 Frw) yo gufasha abagizweho ingaruka n’inkangu n’imyuzuye yatewe n’imvura imaze iminsi mu bice binyuranye muri Congo Brazzaville.

OMS iragira iti “Umwuzure ukabije wangije ibintu byinshi muri Congo, aho ibice 9 mu bice 12 bigize iki Gihugu byibasiwe n’imyuzure.” 

Izindi Nkuru

Imvura nyinshi kandi mbi yaguye muri Congo Brazzaville yagize ingaruka ku baturage barenga ibihumbi 336, wangiza amavuriro arenga 30 ndetse inatwara ubutaka bungana hegitari zirenga 2 200.

Congo Brazzaville na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baturanye bamaze iminsi bibasiwe n’umwuzure ukabije nyuma y’imvura nyinshi imaze iminsi igwa igatuma umugezi wa Congo wuzura cyane umena mu baturage ibintu bitaherukaga kubaho kuva mu mwaka wa mu 1961.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters bivuga ko muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, umwuzure wahitanye abantu barenga 300, usiga abarenga ibihumbi 300 badafite aho kwegeka umusaya.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru