Perezida Kagame yageze muri Zanzibar

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yamaze kugera mu mujyi wa Zanzibar, aho yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’impinduramatwara yagejeje Zanzibar ku kwigenga.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yatambutse kuri X kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024, avuga ko Perezida Kagame yageze muri Zanzibar.

Izindi Nkuru

Ubu butumwa bugira buti “Perezida Kagame yageze mu mujyi wa Zanzibar, mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge bwa Zanzibar biba uyu munsi.”

Ibi birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge bwa Zanzibar, biteganyijwe ko biba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024.

Ni ibirori byitabirwa na Perezida wa Zanzibar akaba n’Umuyobozi w’Akanama k’Impinduramatwara ka Zanzibar, Dr. Hussein Ali Mwinyi; Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan; ndetse n’abandi bayobozi bo mu karere.

Zanzibar isanzwe igizwe n’Ibirwa biri muri Tanzania, yatangiye kwigenga byuzuye mu 1963, ariko ibona ubwigenge muri Mutarama 1964.

Perezida kagame ubwo yakirwaga

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru