Guverinoma ya Zambia ikomeje gushyiraho ingamba zo guhangana n’indwara ya Cholera ikomeje kuba icyorezo, zirimo guhagarika ibikorwa byo guhazwa ndetse n’ifunguro ryera, bisanzwe bikorwa n’amadini n’amatorero, ndetse ko bagomba gukara intoki no kutegeran.
Insengero kandi zategetswe kutarenza amasaha 2 basenga mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Cholera gikomeje kuvuza ubuhuha muri iki Gihugu.
Guvernema ya Zambia yafashe uyu mwanzuro nyuma y’uko abandura Cholera n’abahitanwa na yo bakomeje kwiyongera.
Amabwiriza mashya yatanzwe na Guverinoma avuga kandi ko nta muntu ugomba kurira mu rusengero, bivuga ko guhazwa no guhabwa igaburo ryera na byo byakuweho.
Abakozi b’Imana kandi banategetswe ko batagomba guhoberana no gusuhuzanya baherezanya intoki, ndetse ko batagomba kwegerana cyane mu buryo bwo kugabanya iki cyorezo.
Nanone basabwe ukaraba intoki n’amazi meza n’isabune mbere yo kwinjira mu rusengero, ndetse no gukoresha umuti wica udukoko two ku ntoki uzwi nka ‘hand sanitizers’ no kugira isuku muri rusange.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10