Menya impamvu yatumye hasubikwa ubugirakabiri urubanza rwa Kazungu utakandagiye ku Rukiko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha birimo kwica abantu 14 basanzwe mu cyobo akekwaho kuba yari yarabashyinguyemo aho yari acumbitse, urubanza aregwamo rwasubitswe ku nshuro ya kabiri, nyuma y’uko ari we ubyisabiye.

Byari byitezwe ko uru rubanza ruburanishwa kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024, nyuma y’uko imanza aregwamo zihujwe.

Izindi Nkuru

Abunganira Kazungu Denis barimo Me Faustin Murangwa bari bageze mu cyumba cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ariko umukiliya wabo [Kazungu] we yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure, ari aho afungiye ku Igororero rya Nyarugenge i Mageragere.

Kazungu ndetse n’abamwunganira, babwiye Urukiko ko batabonye umwanya uhagije wo gutegura urubanza, bityo ko basaba ko urubanza rusubikwa.

Kazungu Denis ubwe yabwiye Inteko y’Urukiko ko yabyumvikanyeho n’umwunganizi we gusaba ko urubanza rusubikwa kugira ngo babone umwanya uhagije wo gutegura urubanza.

Me Faustin Murangwa yatangaje ko atabonye umwanya uhagije wo kwicarana n’umukiliya we ngo bategure urubanza, icyakora ko nyuma y’icyumweru kimwe biteguye kuburana.

Urukiko rwumvise icyifuzo cy’uruhande rw’uregwa, rwemeza ko urubanza rusubikwa; rukazasubukurwa tariki 02 Gashyantare 2024.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Kazungu Denis yagombaga kuburanishwa mu rundi rubanza aregwamo gusambanya umugore, ariko urubanza rurasubikwa nyuma y’uko Ubushinjacyaha busabye ko uru rubanza rwahuzwa n’urwari uyu munsi aregwamo ibi byaha byo kwica abantu.

Kazungu Denis akurikiranyweho ibyaha 10 birimo ibi byo kwica abantu 14 biganjemo abakobwa, bivugwa ko bahuriraga mu kabari akabajyana we nk’abagiye kwinezeza, bagerayo akabambura ibyo bafite ubundi akabivugana abanje kubasambanya.

Mu ibazwa rye yaba mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha ndetse n’imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuburanishije ku ifungwa ry’agateganyo, uregwa yemeye ibyaha byose, avuga ko impamvu yakoreraga abakobwa ibyo byaha, ariko na bo babaga bamaze kumwanduza Virusi Itera SIDA.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru