Ibyo umwana w’umunyapolitiki yakoreye mu Nteko ubwo se yavugaga imbwirwaruhame byatumye yamamara

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwana w’imyaka itandatu wa John Rose, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za America, yamamaye nyuma y’uko agaragaye mu mashusho umubyeyi we yamujyanye mu Ngoro y’Inteko, ari kwikora ibintu byasekeje benshi.

Ni amashusho agaragaza Senateri John Rose wo mu ishyaka ry’Aba-Republican ari gutanga imbwirwaruhame ye, inyuma ye hicaye umuhungu we yari yazanye mu Nteko.

Izindi Nkuru

Uyu mwana w’imyaka itandatu, aba yikora udukino dusanzwe ku bana, akamwenyura ubundi asohora ururimi areba muri camera, agaragaza ko yishimiye kwicara mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Uyu muhungu wa Senateri John Rose, yikoraga ibi ubwo uyu mushingamategeko yari ageze ku ngingo yavugaga kuri Perezida Donald Trump wayoboye Leta Zunze Ubumwe za America, akaba yifuza kongera guhatanira uyu mwanya.

Amashusho y’uyu mwana w’Umushingamategeko, yatumye aba ikirangirire, aho benshi basekejwe n’udukino uyu mwana yikoraga areba muri camera yari iri kugaragaza se.

Muri aya mashusho, uyu mwana anyuzamo agasohora ururimi, ubundi agafata ibiganza ibye agasa nk’ushushanya mpandeshatu.

Yaba abantu basanzwe ndetse n’abanyapolitiki bagize icyo bavuga kuri aya mashusho, bagaragaje ko uyu mwana w’uyu munyapolitiki yabasekeje.

Doug Andres, Umuvuvugizi w’Umuyobozi w’Abasenateri bahagarariye Aba-Republican mu Nteko, agira icyo avuga kuri aya mashusho y’uburyo uyu mwana yakoraga ikimenyetso cya mpandeshatu, yavuze ko uyu mwana “afite icyo azi.”

Naho umuyobozi ushinzwe Itumanaho muri iri shyaka, Aaron Fritschner ubwo yasubizaga umuntu, yagize ati “wihangane natinze kugusubiza imeri, kuko nari mpugiye ku kureba aya mashusho narebye inshuro nyinshi ngenda nyasubiramo.”

John Rose na we wagize icyo avuga ku mashusho y’uyu muhungu we, aho yayashyize kuri X, agashyiraho ubutumwa agira ati “Ibi ni byo nabonanye umuhungu wanjye Guy nakunze kubwira ko agomba kujya amwenyura murumuna we igihe areba muri camera.”

Senateri John Rose n’umuhungu we batangiye no gutumirwa mu bitangazamakuru bikomeye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru