Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi wa Kigali, yamaze gukorerwa dosiye ikubiyemo ikirego aregwamo, ndetse ikaba yaramaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.
Iki gikorwa cyatwaye ubuzima bw’umusore witwa Ngabo Eric na we wabaga muri America, cyabaye mu cyumweru gishize, ubwo Mugisha David Gakuba yamugongeraga mu Mujyi wa Kigali, aho bari babanje kugirana intonganya zaturutse ku bushyamirane bwo gupfa umukobwa ukundana n’umwe muri aba basore.
Bivugwa ko Mugisha akimara kugongera nyakwigendera ku kabari, yahise yishyikiriza Polisi y’u Rwanda, aho yatawe muri yombi tariki 23 Mutarama 2026.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko rwamaze gukora dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo uyu ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, ndetse ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki 28 Mutarama 2026.
Ni amakuru kandi yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Mutrangira B. Thierry, wavuze ko dosiye y’uregwa yashyikirijwe Ubushinjacyaha, ngo buzakore iperereza ryabwo, bunamuregere Urukiko.
Mugishwa uregwa ndetse na Eric akekwaho kwica agonze, bivugwa ko bombi babaga muri Leta Zunze Ubumwe za America ndetse bakaba bari baramaze kubona ubwenegihugu bwa kiriya Gihugu.
Nyuma y’urupfu rwa nyakwigendera, havuzwe byinshi, birimo abavuga ko bazi Mugisha, asanzwe ari umunyamahane, ndetse ko atari rimwe cyangwa kabiri yari yarabwiye nyakwigendera ko azamwica.
Bavugaga kandi ko uyu Mugisha yari asanzwe yiyenza ku bantu, ababwira ko afite ubudahangarwa ngo kuko ari Umunyamerika, ngo ntawapfa kumukoraho.
Ibi byago byahitanye ubuzima bwa Eric, byabaye ubwo aba bombi bari mu Rwanda baraje mu biruhuko, ndetse ubwo Mugisha yagongaga nyakwigendera bari basohokanye n’urundi rubyiruko muri ako kabari kabereyemo biriya.
Abari kuri aka kabari, bavuga ko Mugisha akimara kugonga nyakwigendera, aho yabanje kumugonga agenda imbere agasubira inyuma akongera akamuca hejuru, yagumye mu modoka, agahita yishyikiriza inzego.
RADIOTV10









