Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Iby’urukundo rwavugwaga hagati ya Shaddyboo n’uwo yitaga umukunzi mushya ukuri kwabyo kwagiye hanze

radiotv10by radiotv10
10/01/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Iby’urukundo rwavugwaga hagati ya Shaddyboo n’uwo yitaga umukunzi mushya ukuri kwabyo kwagiye hanze
Share on FacebookShare on Twitter

Shadia Mbabazi wamamaye nka Saddyboo uzwi ku mbuga nkoranyambaga, yatanze umucyo ku by’urukuko rwavugwaga hagati ye na Producer YewëeH bamaze igihe bahamya ko bakundana, avuga ko byari ‘agatwiko’ ndetse ko ari ikiraka yari yahawe nubwo yambuwe.

Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga, hacicikanye amakuru yavugaga ko Saddyboo yinjiye mu rukundo rushya na Producer YewëeH, kandi ko urukundo rwabo ari urw’impamo, kandi ko bakundana uruzira uburyarya.

Aba bombi banakoze ikiganiro n’itangazamakuru, babihamya, ko urukundo rwabo rushikamye kandi rufite intego, mu gihe hari abavugaga ko ari agatwiko.

Nk’uko byaketswe na bamwe, byarangiye bibaye impamo, nyuma yuko uyu mugore uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, atanze umucyo ku by’uru rukundo yagwagaho na Producer YewëeH.

Mu majwi yashyizwe hanze, humvikanamo Saddyboo ashyira ukuri hanze, avuga ko kwemera aya makuru y’urukundo rwe n’uyu musore, ari ikiraka yari yahawe cyo kugira ngo amutwikire [mvugo igezweho] ngo kuko agiye kwinjira mu muziki.

Saddyboo avuga ko adashobora gukundana n’umusore nk’uriya aruta. Ati “Ariko se iyo mushishoje mubona YewëeH yamarira iki mu buzima bwanjye? Rero akazi kararangiye! YewëeH gumana amafaranga yawe ntayo nkikeneye kandi azagufashe kuko ubu njye ntayo nkeneye.”

Muri aya majwi, Saddyboo wumvikanaga asa nk’uwarakaye, aha ubutumwa uyu musore, ati “n’ikindi gihe n’undi uwo ari we wese, ntazigere yongera kumenyera. Ndi umubyeyi w’abana babiri, rero ngomba kubarera.Gumana amafaranga yawe ntayo nkikeneye.”

Hari amakuru avuga ko Saddyboo yari yemerewe miliyoni 6 Frw ngo yemere iby’urukundo hagati ye na Producer YewëeH, kugira ngo amenyekane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − eight =

Previous Post

Agezweho ku rugamba rwa M23 na FARDC: Habaye gutungurana kwihuse kuri Masisi-Centre

Next Post

Menya uko ibiciro byiyongereye ku masoko mu Rwanda

Related Posts

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

by radiotv10
11/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje amafoto ye ya mbere ateruye umwana wa kabiri aherutse kwibaruka we n’umugabo we Ifashabayo Dejoie. Aya...

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

by radiotv10
10/07/2025
0

Murenzi Kamatari wamenyekanye nka MC Murenzi uri mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya...

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’. Byatangajwe...

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

by radiotv10
08/07/2025
0

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we, amwizeza ko atazigera yicuza igihe cyose...

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Let’s be honest, first impressions matter, and your style is your loudest introduction before you even speak. You don’t need...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya uko ibiciro byiyongereye ku masoko mu Rwanda

Menya uko ibiciro byiyongereye ku masoko mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.