Imbere y’akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi, DRCongo yongeye gushinja u Rwanda kuba intandaro y’ibibazo by’umutekano mucye biri muri iki Gihugu, ivuga ko hari Abanye-Congo babarirwa muri Miliyoni 6 bapfuye kuva mu 1998 kubera ibi bibazo.
Byatangajwe na Ambasaderi Georges Nzongola-Ntalaja uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango w’Abibumbye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022.
Muri iyi nama y’akanama gashinzwe umutekano n’amahoro ku Isi, Ambasaderi Georges Nzongola-Ntalaja yagarutse ku bikorwa by’ivangura bikomeje kuvugwa muri DRC, avuga ko ubutegetsi bw’iki Gihugu butabishyigikiye ndetse ko n’imiryango itari iya Leta yahagurutse ikabyamagana.
Uyu mudipolomate wa DRC, yavuze ko nubwo amahanga akomeje kugaruka kuri ibi bikorwa by’ivangura ariko hari ibitavugwa kandi ari wo muzi w’ikibazo.
Ati “Ndatekereza iki kibazo atari cyo nyamukuru, mu Gihugu cyacu hakunze kubera ibyaha byinshi bikorwa n’u Rwanda mu myaka 26 ishize.”
Yakomeje agaragaza ingaruka z’ibyaha avuga ko byakozwe n’u Rwanda, ati “hari kompanyi y’Abanyamerika yitwa Internation Rescue Committee, bagereranyine ko kuva mu 1998 abaturage b’Abanye-congo babarirwa muri Miliyoni 6 bapfuye kubera kuba u Rwanda rwaragiye rwinjira mu Gihugu cyacu, atari mu burasirazuba gusa ahubwo no mu bindi bice kugeza no ku mupaka wa Congo-Brazzaville.”
Yavuze ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haba imfu nyinshi ariko ko batabivuga ndetse avuga ko hari ibyagaragajwe na Mapping Report ariko ko Umuryango w’Abibumbye utajya uyivugaho.
Iyi raporo izwi nka Mapping Report itaragiye ivugwaho rumwe kubera ibinyoma biyuzuyemo, igaragazaga ibyaha 617 byabaye hagati ya Nyakanga 2008 na Kamena 2009 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yose.
Iyi raporo yanamaganywe n’u Rwanda, ubwayo ukuri kwayo ni ntako kuko ubushakashatsi bwayo bwakozwe mu gihe gito cyane.
U Rwanda rwakunze kwamagana ibi birego rushinjwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ko rutigeze rujya muri iki Gihugu gutezayo ibibazo by’umutekano mucye ahubwo ko rwigeze kujyayo rugiye gucyura Abanyarwanda bari barahungiyeyo ngo bagaruke kubaka Igihugu cyabo ariko ko kuva icyo gihe rutigeze rujyayo.
Ibi byatangajwe na Georges Nzongola-Ntalaja mu gihe umubano w’u Rwanda na Repubulika wongeye kuzamo igitotsi kubera ibyo Ibihugu byombi bishinjanya.
Perezida Paul Kagame aherutse gutangaza ko ubutegetsi bwa DRC bushinja ibi birego u Rwanda kubera kunanirwa kurangiza ibibazo biri mu Gihugu cyabo bireba Abanye-Congo ubwabo.
Ambasaderi Georges Nzongola-Ntalaja, muri iyi nama ya UN Security Council, yavuze ko Igihugu cye cyahoze kifuza kubana neza n’abaturanyi ndetse ko cyo n’u Rwanda bahoze ari abavandimwe kuva batangira inzira y’ubwigenge, ariko ko “ntumva impamvu ibiri kuba byaje.”
Yavuze ko Perezida w’Igihugu cye Felix Tshisekedi kuva yagera ku butegetsi yashyize imbaraga mu gutuma Igihugu cye kibana neza n’abaturanyi byumwihariko u Rwanda kugira ngo Ibihugu byombi birusheho kubana neza no gukorana.
Ati “Ibyo byose byakozwe mu rwego rwo gutsimbataza umubano n’imikoranire n’abaturanyi bacu.”
Inzego zihuriweho zashyizweho kuki zititabazwa?
Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Claver Gatete wagarutse ku mitwe yitwaje intwaro iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko irenga 130 irimo na FDLR yashinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko u Rwanda rwakiriye neza imyanzuro yafatiwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC yabaye tariki 20 Kamena 2022 irimo ko hagiye kwifashishwa imbaraga za gisirikare mu kurandura iyi mitwe.
Yavuze ko intego y’u Rwanda yo kurinda umutekano w’abasivile, bishingiye ku mateka mabi iki Gihugu cyanyujijwemo n’ubutegetsi bubi yakigejeje kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe.
Yavuze ko u Rwanda rusaba ko imiryango mpuzamahanga yinjira mu bibazo bya Congo ikabihagarika kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazaba no muri iki Gihugu cy’abaturanyi.
Amb. Gatete yagarutse ku birego bya DRC ku Rwanda, avuga ko ari ibinyoma kandi ko biri kugira ingaruka mbi ku Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda kubera imbwirwaruhame zuzuye urwango za bamwe mu bategetsi bo muri DRC.
Yavuze ko ibyo DRC ivuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, ari ibinyoma, ati “Ikibazo ni uko ibi birego bivugwa kandi hari inzego zisanzwe ziriho zigenzura ikirego icyo ari cyo cyose cya buri Gihugu. Dufite Expanded Joint Verification Mechanism, (EJVM) itaritabajwe ariko tukaba twumva imbwirwaruhame nk’izi.”
RADIOTV10