Abasore babiri barimo uw’imyaka 24 n’undi wa 25, bafatiwe mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma nyuma yo kujya kunywa inzoga mu kabari bagashaka kwishyura inoti za bitanu z’amiganano.
Aba basore, ni Theophile w’imyaka 24 na Ezechiel w’imyaka 25, bafatiwe mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari k’Akabungo mu Murenge wa Mugesera, tariki 06 Gashyantare 2023 saa tanu z’amanywa.
Bafahswe nyuma yuko umucuruzi w’akabari ko muri aka gace yiyambaje polisi ubwo yishyurwaga n’aba basore inote ebyiri za bitanu, ariko yashishoza agasanga ni inyiganano.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yatangaje ko uyu mucuruzi witwa Harerimana, yagize amakenga kuri aya mafaranga yishyuwe n’aba basore.
Yagize ati “Umwe muri bo mu kwishyura icupa ry’inzoga yari amaze kunywa, amuhereje inoti ya bitanu ngo amugarurire, mu gihe ataramugarurira mugenzi we na we akabikora atyo.”
SP Hamdun Twizeyimana yakomeje agira ati “Ubwo uwo mucuruzi yitegerezaga neza inoti zombi bamwishyuye, yaje gusanga ari inyiganano niko guhita abitumenyesha.”
Abapolisi bahise bihutira kugera kuri aka kabari, basanze koko inoti zari zishyuwe uyu mucuruzi ari inyiganano bahita bata muri yombi aba basore.
Abafashwe n’amafaranga bafatanywe, bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Zaza kugira ngo hakorwe dosiye.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Ingingo ya 269 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).
RADIOTV10