Icyamamare Jaden Smith yakoze igikorwa cyumvikanamo ubumuntu buhebuje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi wa Film Jaden Christopher Syre akaba umwana wa Will Smith, yatangije Resitora izajya ifasha abashonje n’abadafite icyo kurya muri Leta Zunze Ubumwe za America, bazajya bariramo ku buntu.

Jaden Smith w’imyaka 24 y’amavuko, yamamaye cyane muri film yiswe Karate Kid, akaba yaranabaye umuhanzi, ni n’umwe mu bagiye begukana ibihembo byinshi mu bakinnyi ba film.

Izindi Nkuru

Kuri ubu ikimuvugwaho si film yakinnyemo cyangwa indirimbo yashyize hanze, ahubwo ni igikorwa cy’urukundo yakoze, cyo gushinga Resitora yise ‘I love you’ cyangwa ngo “ndabakunda”.

Ni resitora izajya ifasha abantu badafite aho baba batanishoboye, kugira ngo bazajye babona aho bafatira ifunguro.

Jaden Smith usanzwe akomoka mu muryango w’ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za America, dore ko ari mwene Will Smith uzwi mu sinema y’Isi ndetse Jada Pinket Smith na we uzwi muri film.

Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru