Rwamurangwa Stephen wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo na bagenzi be baregwa ibyaha bifitanye isano n’inzu zubatswe zisondetse, barimo umushoramari uzwi nka Dubai, bagejejwe imbere y’Urukiko bwa mbere ariko basubizwa aho bafungiye bataburanye ku mpamvu zaturutse kuri umwe mu baregwa.
Dosiye iregwamo Nsabimana Jean uzwi nka Dubai, yagarutsweho cyane, aho abayikurikiranywemo, bashinjwa ibyaha bifitanye isano na zimwe mu nzu z’umudugudu uzwi nka ‘Urukumbuzi Real Estate’ uherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, zagaragaye ko zubatswe nabi.
Izi nzu zanagarutsweho na Perezida Paul Kagame nyuma yuko umwe mu baturage abigaragaje atabaza ko izi nzu zubatswe n’uriya mushoramari zatangiye kubagwaho.
Iperereza ryaje gufata abantu batanu, batabwa muri yombi, ari bo Rwamurangwa Stephen wabaye Meya wa Gasabo ndetse n’umushoramari Nsabimana Jean (Dubai), uwabaye Visi Meya wa Gasabo wari ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mberabahizi Raymond Chretien.
Hatawe muri yombi kandi uwari umuyobozi w’ishami ry’ibyemezo by’ubutaka mu Karere ka Gasabo, Nyirabihogo Jeanne d’Arc ndetse n’uwari umuyobozi w’ishami ry’imyubakire n’imiturire muri aka Karere ka Gasabo, Bizimana Jean Baptiste.
Kuri uyu wa Mbere tariki 08 Gicurasi 2023, aba bantu bagejewe imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ngo baburane ku ifungwa ry’agateganyo, ariko basubizwa aho bacumbikiwe bataburanye.
Baje bari mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bambaye imyambaro isanzwe, basohokamo bambaye amapingu, bahita berecyeza mu cyumba cy’Urukiko.
Nsabimana Jean alias Dubai yahise abwira Umucamanza ko atiteguye kuburana kuko atabonye umwanya wo kwitegura dore ko yatinze ku kumenyeshwa igihe bazaburaniraho.
Uyu munyemari yasabye Urukiko ko iburanisha ryakwimurwa kugira ngo abone umwanya wo gutegura urubanza, ndetse icyifuzo cye gishimangirwa n’Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba uregwa yahabwa umwanya wo kwitegura, ari uburenganzira yemererwa n’itegeko.
Byatumye Urukiko ruhita rusubika urubaza, rurwimurira ku wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023, haburanwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, aho Ubushinjacyaha bushaka kubasabira gukurikiranwa bafunze.
Aba bantu batawe muri yombi mu kwezi gushize kwa Mata 2023, bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gikekwa kuri uriya mushoramari wubatse uriya mudugudu.
Naho abahoze ari abayobozi cyangwa abakozi ba Leta, bo bakurikiranyweho ibirimo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite.
Ni ibyaha byombi bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri, ari na byo byatumye Ubushinjacyaha bwifuza kubasabira gukurikiranwa bafunze.
RADIOTV10