Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyatumye abarimo Dubai wagarutsweho na Perezida n’uwabaye Mayor basubirayo bataburanye

radiotv10by radiotv10
09/05/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Icyatumye abarimo Dubai wagarutsweho na Perezida n’uwabaye Mayor basubirayo bataburanye
Share on FacebookShare on Twitter

Rwamurangwa Stephen wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo na bagenzi be baregwa ibyaha bifitanye isano n’inzu zubatswe zisondetse, barimo umushoramari uzwi nka Dubai, bagejejwe imbere y’Urukiko bwa mbere ariko basubizwa aho bafungiye bataburanye ku mpamvu zaturutse kuri umwe mu baregwa.

Dosiye iregwamo Nsabimana Jean uzwi nka Dubai, yagarutsweho cyane, aho abayikurikiranywemo, bashinjwa ibyaha bifitanye isano na zimwe mu nzu z’umudugudu uzwi nka ‘Urukumbuzi Real Estate’ uherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, zagaragaye ko zubatswe nabi.

Izi nzu zanagarutsweho na Perezida Paul Kagame nyuma yuko umwe mu baturage abigaragaje atabaza ko izi nzu zubatswe n’uriya mushoramari zatangiye kubagwaho.

Iperereza ryaje gufata abantu batanu, batabwa muri yombi, ari bo Rwamurangwa Stephen wabaye Meya wa Gasabo ndetse n’umushoramari Nsabimana Jean (Dubai), uwabaye Visi Meya wa Gasabo wari ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mberabahizi Raymond Chretien.

Hatawe muri yombi kandi uwari umuyobozi w’ishami ry’ibyemezo by’ubutaka mu Karere ka Gasabo, Nyirabihogo Jeanne d’Arc ndetse n’uwari umuyobozi w’ishami ry’imyubakire n’imiturire muri aka Karere ka Gasabo, Bizimana Jean Baptiste.

Kuri uyu wa Mbere tariki 08 Gicurasi 2023, aba bantu bagejewe imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ngo baburane ku ifungwa ry’agateganyo, ariko basubizwa aho bacumbikiwe bataburanye.

Baje bari mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bambaye imyambaro isanzwe, basohokamo bambaye amapingu, bahita berecyeza mu cyumba cy’Urukiko.

Nsabimana Jean alias Dubai yahise abwira Umucamanza ko atiteguye kuburana kuko atabonye umwanya wo kwitegura dore ko yatinze ku kumenyeshwa igihe bazaburaniraho.

Uyu munyemari yasabye Urukiko ko iburanisha ryakwimurwa kugira ngo abone umwanya wo gutegura urubanza, ndetse icyifuzo cye gishimangirwa n’Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba uregwa yahabwa umwanya wo kwitegura, ari uburenganzira yemererwa n’itegeko.

Byatumye Urukiko ruhita rusubika urubaza, rurwimurira ku wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023, haburanwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, aho Ubushinjacyaha bushaka kubasabira gukurikiranwa bafunze.

Aba bantu batawe muri yombi mu kwezi gushize kwa Mata 2023, bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gikekwa kuri uriya mushoramari wubatse uriya mudugudu.

Naho abahoze ari abayobozi cyangwa abakozi ba Leta, bo bakurikiranyweho ibirimo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite.

Ni ibyaha byombi bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri, ari na byo byatumye Ubushinjacyaha bwifuza kubasabira gukurikiranwa bafunze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Ibaruwa ifunguye y’umunyamakuru w’umunyabigwi mu Rwanda yandikiye Perezida wa Rayon

Next Post

Umusifuzi Mukansanga yongeye kwandika amateka

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mukansanga yongeye kwandika amateka aba mu bagore ba mbere bazasifura icy’Isi cy’Abagabo

Umusifuzi Mukansanga yongeye kwandika amateka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.