Umusifuzi Mukansanga yongeye kwandika amateka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusifuzi w’Umunyarwandakazi Mukansanga Salima Rhadia yatoranyijwe mu basifuzi b’abanyamwuga bacye ku Mugabane wa Afurika, we na mugenzi we w’Umunyarwanda umwe.

Byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yashyize Mukansanga mu basifuzi b’abanyamwuga 25.

Izindi Nkuru

Mu butumwa bw’iri Shyirahamwe, ryagize riti “FERWAFA yishimiye gutangaza ko CAF yemeje ko abasifuzi babiri Uwikunda Samuel na Rhadia Salma Mukansanga batoranyijwe mu basifuzi 25 b’abanyamwuga.”

Ni indi ntambwe ishimishije itewe n’uyu musifuzi w’Umunyarwandakazi wagiye aca uduhigo dutandukanye turimo kuba yarabaye Umusifuzi wa mbere w’igitsinagore wasifuye umukino w’Igikombe cya Afurika cy’Abagabo nk’umusifuzi wo hagati wari uyoboye umukino.

Icyo gihe yayoboye umukino wahuje Zimbabwe na Guinea mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Cameroon muri Mutarama 2022.

Nanone kandi yongeye kwandika amateka atazibagirana ubwo yazaga mu basifuzi 36 bazayobora imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abagabo giheruka cyabaye mu mpera z’umwaka ushize.

Ni ubwa mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi cy’abagabo, hari hasifuye abasifuzi b’igitsinagore ndetse bagahabwa kuyobora imikino, aho ab’igitsinagore mu bari kuri uru rutonde rw’abasifuzi bo hagati, Mukansanga yari kumwe n’Umuyapanikazi Yamashita Yoshimi ndetse n’Umufaransakazi Stephanie Frappart.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru