Monday, September 9, 2024

Mu mwambaro wa Moshions umuhangamideri Moses bwa mbere yagejejwe imbere y’Urukiko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanga mu guhanga imideri Turahirwa Moise (Moses) washinze inzu y’imideri izwi nka Moshions yambika abakomeye, ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano, yagejewe imbere y’Urukiko.

Uyu musore uherutse gutabwa muri yombi nyuma yo kugaragaza ko Leta y’u Rwanda yamwemereye ko Pasiporo ye yandikwamo ko ari igitsinagore, akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gishingiye kuri iyi nyandiko yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Ni inyandiko yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, ashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda na Leta y’u Rwanda kuba baramwemereye ko yitwa Igitsinagore.

Ubwo Urwego rw’Igihugu rwamutaga muri yombi, rwatangaje ko yahise anakurikiranwaho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge kuko yakorewe ibizamini bya gihanga, bikagaragaza ko mu mubiri we harimo ibiyobyabwenge.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, Moses Turahirwa yagejewe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Moses Turahirwa yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha nyuma yo kumutumizaho tariki 27 Mata 2023, kugira ngo asobanure iby’iriya nyandiko yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma yo kumuta muri yombi, ni bwo RIB yanemeje ko mu byaha akekwaho haniyongereyeho icyo gukoresha ibiyobyabwenge, mu gihe yari anamaze igihe gito yiyemereye ko akoresha ikiyobyabwenge cy’Urumogi, kandi ko akinywera ku mugaragaro ngo kuko Leta y’u Rwanda yabimwemereye kubera ikibazo afite.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts