Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Mu mwambaro wa Moshions umuhangamideri Moses bwa mbere yagejejwe imbere y’Urukiko

radiotv10by radiotv10
10/05/2023
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA, UBUTABERA
0
Mu mwambaro wa Moshions umuhangamideri Moses bwa mbere yagejejwe imbere y’Urukiko

Photo/Igihe

Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanga mu guhanga imideri Turahirwa Moise (Moses) washinze inzu y’imideri izwi nka Moshions yambika abakomeye, ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano, yagejewe imbere y’Urukiko.

Uyu musore uherutse gutabwa muri yombi nyuma yo kugaragaza ko Leta y’u Rwanda yamwemereye ko Pasiporo ye yandikwamo ko ari igitsinagore, akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gishingiye kuri iyi nyandiko yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Ni inyandiko yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, ashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda na Leta y’u Rwanda kuba baramwemereye ko yitwa Igitsinagore.

Ubwo Urwego rw’Igihugu rwamutaga muri yombi, rwatangaje ko yahise anakurikiranwaho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge kuko yakorewe ibizamini bya gihanga, bikagaragaza ko mu mubiri we harimo ibiyobyabwenge.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, Moses Turahirwa yagejewe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Moses Turahirwa yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha nyuma yo kumutumizaho tariki 27 Mata 2023, kugira ngo asobanure iby’iriya nyandiko yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma yo kumuta muri yombi, ni bwo RIB yanemeje ko mu byaha akekwaho haniyongereyeho icyo gukoresha ibiyobyabwenge, mu gihe yari anamaze igihe gito yiyemereye ko akoresha ikiyobyabwenge cy’Urumogi, kandi ko akinywera ku mugaragaro ngo kuko Leta y’u Rwanda yabimwemereye kubera ikibazo afite.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − two =

Previous Post

Umusifuzi Mukansanga yongeye kwandika amateka

Next Post

Icyemezo kidasanzwe cyafashwe mu burezi ku bana babuzwaga kwigana ‘dreads’

Related Posts

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yagenewe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ku bw’uruhare rwe mu miyoborere ishyira imbere ubuvugizi...

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

by radiotv10
11/07/2025
0

Mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, haravugwa umusore ukekwaho kwica umubyeyi we (Nyina) amuhoye kuba yamubuzaga gutereta umugore...

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

by radiotv10
11/07/2025
0

In today’s world, parents get so busy with work which makes it hard to spend quality time and raise their...

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

11/07/2025
Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyemezo kidasanzwe cyafashwe mu burezi ku bana babuzwaga kwigana ‘dreads’

Icyemezo kidasanzwe cyafashwe mu burezi ku bana babuzwaga kwigana ‘dreads’

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.