Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyatumye ibiganiro by’u Rwanda na Congo byimurirwa indi tariki

radiotv10by radiotv10
10/09/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Icyatumye ibiganiro by’u Rwanda na Congo byimurirwa indi tariki
Share on FacebookShare on Twitter

Ibiganiro bya Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byagombaga kuba mu ntangiro z’iki cyumweru byimuriwe mu mpera zacyo ku mpamvu yo kuba Abaminisitiri bagomba kuyobora intuma zibyitabira bari bafite izindi nshingano barimo ku munsi byagombaga kuberaho.

Iyi nama yagombaga kuba kuri uyu wa Mbere tariki 09 no kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Nzeri 2024, nk’uko byari byemerejwe mu nama yo ku ya 20 na 21 Kanama, yari yahuje intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya RDC, zari ziyobowe n’Abaminisiti b’Ububanyi n’Amanisiti, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we Thérèse Kayikwamba Wagner.

Gusa amakuru atangazwa na Guverinoma ya DRC, avuga ko iyi nama izaba mu mpera z’iki cyumweru tariki 14 Nzeri 2024, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’iki Gihugu, Patrick Muyaya.

Kuri uyu wa mbere, ubwo hagombaga kuba ibiganiro bihuza intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya Congo-Kinshasa byo ku rwego rw’Abaminisitiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda bari i Seoul muri Koreya y’Epfo, mu nama mpuzamahanga y’ubufatanye mu bya gisirikare.

Ni mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner na we yari mu nama y’Abaminisitiri muri iki Gihugu yayobowe na Perezida wacyo, Felix Tshisekedi.

Mu kiganiro yagiranye na France 24 kuri uyu wa Mbere, Patrick Muyaya yagarutse ku biganiro bimaze iminsi bihuza Guverinoma z’Ibihugu byombi, aho yavuze ko “ndibaza ko tariki 14 Nzeri hazaterana inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri izagerageza gusesengura raporo y’inzobere.”

Muri iki kiganiro cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, Muyaya kandi yavuze ko hari kugeragezwa gusesengura imiterere y’ibibazo, aho impande z’Ibihugu byombi, ziri kuganira.

Patrick Muyaya agaruka kuri ibi biganiro bikomeje kuba, yagize ati “hakozwe inama z’Abaminisitiri, uyu munsi [ku wa Mbere] habaye inama y’inzobere.”

Inama zimaze iminsi ziba, zirimo n’iyahuje abahagarariye inzego z’iperereza z’Ibihugu byombi, bashyizeho umurongo w’uburyo bwo gushyira mu bikorwa imwe mu myanzuro, irimo gusenya umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda, ukaba waravuzweho kenshi gukorana na Guverinoma ya DRC.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya yanagarutse kandi kuri iyi ngingo, aho yavuze ko hari gukorwa ibintu bibiri by’ingenzi, birimo gusenya uyu mutwe wa FDLR.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 5 =

Previous Post

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku mpanuka yahitanye batatu i Kigali

Next Post

Congo: Hagaragajwe ko i Goma hari abasirikare bahari rwihishwa n’ibyo bagaragaramo

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze
MU RWANDA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Congo: Hagaragajwe ko i Goma hari abasirikare bahari rwihishwa n’ibyo bagaragaramo

Congo: Hagaragajwe ko i Goma hari abasirikare bahari rwihishwa n'ibyo bagaragaramo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.