Ibiganiro bya Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byagombaga kuba mu ntangiro z’iki cyumweru byimuriwe mu mpera zacyo ku mpamvu yo kuba Abaminisitiri bagomba kuyobora intuma zibyitabira bari bafite izindi nshingano barimo ku munsi byagombaga kuberaho.
Iyi nama yagombaga kuba kuri uyu wa Mbere tariki 09 no kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Nzeri 2024, nk’uko byari byemerejwe mu nama yo ku ya 20 na 21 Kanama, yari yahuje intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya RDC, zari ziyobowe n’Abaminisiti b’Ububanyi n’Amanisiti, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we Thérèse Kayikwamba Wagner.
Gusa amakuru atangazwa na Guverinoma ya DRC, avuga ko iyi nama izaba mu mpera z’iki cyumweru tariki 14 Nzeri 2024, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’iki Gihugu, Patrick Muyaya.
Kuri uyu wa mbere, ubwo hagombaga kuba ibiganiro bihuza intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya Congo-Kinshasa byo ku rwego rw’Abaminisitiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda bari i Seoul muri Koreya y’Epfo, mu nama mpuzamahanga y’ubufatanye mu bya gisirikare.
Ni mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner na we yari mu nama y’Abaminisitiri muri iki Gihugu yayobowe na Perezida wacyo, Felix Tshisekedi.
Mu kiganiro yagiranye na France 24 kuri uyu wa Mbere, Patrick Muyaya yagarutse ku biganiro bimaze iminsi bihuza Guverinoma z’Ibihugu byombi, aho yavuze ko “ndibaza ko tariki 14 Nzeri hazaterana inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri izagerageza gusesengura raporo y’inzobere.”
Muri iki kiganiro cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, Muyaya kandi yavuze ko hari kugeragezwa gusesengura imiterere y’ibibazo, aho impande z’Ibihugu byombi, ziri kuganira.
Patrick Muyaya agaruka kuri ibi biganiro bikomeje kuba, yagize ati “hakozwe inama z’Abaminisitiri, uyu munsi [ku wa Mbere] habaye inama y’inzobere.”
Inama zimaze iminsi ziba, zirimo n’iyahuje abahagarariye inzego z’iperereza z’Ibihugu byombi, bashyizeho umurongo w’uburyo bwo gushyira mu bikorwa imwe mu myanzuro, irimo gusenya umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda, ukaba waravuzweho kenshi gukorana na Guverinoma ya DRC.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya yanagarutse kandi kuri iyi ngingo, aho yavuze ko hari gukorwa ibintu bibiri by’ingenzi, birimo gusenya uyu mutwe wa FDLR.
RADIOTV10