Thursday, February 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Icyatumye Ingengo y’Imari ya Tour du Rwanda yikuba hafi kabiri cyatangajwe

radiotv10by radiotv10
19/02/2026
in SIPORO
0
Icyatumye Ingengo y’Imari ya Tour du Rwanda yikuba hafi kabiri cyatangajwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY, ryatangaje ko ingengo y’imari y’isiganwa rya Tour du Rwanda 2026 yazamutseho 50%, igera kuri miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda, ugereranyije na miliyari 1.3 Frw yakoreshejwe mu mwaka ushize.

Ibi byemejwe na Visi Perezida wa Mbere wa FERWACY, Valentin Bigango, wavuze ko kwiyongera kw’ingengo y’imari bijyanye no kuzamura urwego rw’isiganwa no kurigeza ku rwego mpuzamahanga.

Umuhuzabikorwa w’irushanwa, Hubert Nkurayija, na we yemeje ko ayo mafaranga azifashishwa mu gutegura neza irushanwa, kongera uburyo bwo kuritangaza kuri televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no kwakira neza amakipe azitabira.

Yagize ati: “Uyu mwaka abantu bazashobora gukurikira isiganwa imbonankubone kuri televiziyo, aho rizanyura hose mu gihugu.”

Amakipe 18 ni yo yamaze kwemeza ko azitabira iri siganwa, harimo amakipe atatu yo mu Rwanda ari yo Team Rwanda, Benediction Cycling Club na May Stars.

Tour du Rwanda 2026 izakinirwa mu duce umunani dukurikira:

  • Agace ka 1: Rukomo – Rwamagana (174 km)
  • Agace ka 2: Nyamata – Huye (135 km)
  • Agace ka 3: Huye – Rusizi (145 km)
  • Agace ka 4: Karongi – Rubavu (127 km)
  • Agace ka 5: Rubavu Criterium (82 km)
  • Agace ka 6: Rubavu – Musanze (84 km)
  • Agace ka 7: Musanze – Kigali (147 km)
  • Agace ka 8: Kigali – Kigali (99 km)

Iri siganwa rifatwa nk’irya mbere muri Afurika, rikaba riteganyijwe kuzongera kwamamaza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga no guteza imbere umukino w’amagare mu gihugu.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

The hidden pressure young people face in their careers

Next Post

Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira

Related Posts

Afahmia Lotfi watoje Rayon yemeje ko iyi kipe yifuzaga kumuha akandi kazi akayihakanira

Afahmia Lotfi watoje Rayon yemeje ko iyi kipe yifuzaga kumuha akandi kazi akayihakanira

by radiotv10
15/02/2026
0

Umutoza w’Umunya-Tunisia Afahmia Lotfi wirukanywe mu ikipe ya Rayon Sports FC mu kwezi k’Ukwakira 2025, yanze akazi gashya ko kuba...

Ubutumwa ubuyobozi bwa Rayon bugeneye Ngabo Roben nyuma y’iminsi ibiri asezeye

Ubutumwa ubuyobozi bwa Rayon bugeneye Ngabo Roben nyuma y’iminsi ibiri asezeye

by radiotv10
13/02/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashimiye Ngabo Roben wari umukozi ushinzwe itumanaho n’Itangazamakuru muri iyi kipe, akaba aherutse gusezera kuri izi...

Hashyizwe hanze urutonde rw’amaradiyo yo mu Rwanda yemerewe kogeza Shampiyona

Hashyizwe hanze urutonde rw’amaradiyo yo mu Rwanda yemerewe kogeza Shampiyona

by radiotv10
12/02/2026
0

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League, bwashyize hanze urutonde rw’ibigo bitanu by’amaradiyo yemerewe kogeza imikino mu buryo bw’amajwi. Iri tangazo ryashyizwe...

Abanyamakuru bubatse amazina mu Rwanda Rugimbana na Rutamu bagiye kongera gukorana ikiganiro nyuma y’igihe batumvikana

Abanyamakuru bubatse amazina mu Rwanda Rugimbana na Rutamu bagiye kongera gukorana ikiganiro nyuma y’igihe batumvikana

by radiotv10
12/02/2026
0

Abanyamakuru Rutamu Elie Joe na Rugimbana Theogene bamenyekanye mu biganiro bya siporo mu Rwanda, bakaba bamaze igihe batumvikana muri uyu...

Imvune ya rurangiranwa Lionel Messi yatumye ikipe ye ifata icyemezo ku mukino wa gicuti ifite

Imvune ya rurangiranwa Lionel Messi yatumye ikipe ye ifata icyemezo ku mukino wa gicuti ifite

by radiotv10
12/02/2026
0

Inter Miami CF yatangaje ko umukino wa gicuti wagombaga kuyihuza na Independiente del Valle muri Puerto Rico wasubitsweho ibyumweru bibiri,...

IZIHERUKA

Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa
MU RWANDA

Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

by radiotv10
19/02/2026
0

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

19/02/2026
Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira

Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira

19/02/2026
Icyatumye Ingengo y’Imari ya Tour du Rwanda yikuba hafi kabiri cyatangajwe

Icyatumye Ingengo y’Imari ya Tour du Rwanda yikuba hafi kabiri cyatangajwe

19/02/2026
The hidden pressure young people face in their careers

The hidden pressure young people face in their careers

19/02/2026
Hatangajwe icyagaragaye mu kiyobyabwenge kimaze kwica abantu 17 mu byumweru bibiri mu Rwanda

Hatangajwe icyagaragaye mu kiyobyabwenge kimaze kwica abantu 17 mu byumweru bibiri mu Rwanda

18/02/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira

Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.