Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Icyatumye umubyinnyikazi w’ikirangirire ku Isi atega moto muri Kigali cyamenyekanye

radiotv10by radiotv10
07/12/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Icyatumye umubyinnyikazi w’ikirangirire ku Isi atega moto muri Kigali cyamenyekanye
Share on FacebookShare on Twitter

Umubyinnyikazi Sherrie Silver uri mu bafite izina rikomeye ku Isi, yateze moto ubwo yari avuye mu gitaramo yasusurukijemo abantu muri BK Arena, yerecyeza ku kibuga cy’Indege, yavuze ko indege yari igiye kumusiga akabona ntakindi cyahamugeze byihuse atari ipikipiki.

Sherrie Silver ni umwe mu basusurukije abitabiriye igitaramo Move Afrika cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023, cyanitabiriwe na Perezida Paul Kagame.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Sherrie Silver, yavuze ko yavuye muri iki gitaramo ahita yerecyeza ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuko yari afite urugendo ahita akora.

Ubu butumwa bunaherekejwe n’amashusho, hari aho Sherrie Silver aba ari kwiruka amasigamana n’amaguru, avuga ati “Ubu tuvuye mu gitaramo cya Kendrick duhita twerecyeza i Dubai. Gusaka birarangira mu minota cumi n’itanu.”

Sherrie Silver yakomeje agaragaza ko we n’abo bari kumwe bageze ku kibuga cy’indege bateze moto, mu rwego rwo kwirinda umuvundo w’imodoka.

Sherrie Silver wanifashe amashusho ari kuri moto, yagize ati “Mana yanjye, byabaye ngombwa ko dufata moto, kuko bitabaye ibyo, indege iradusiga.”

Gusa ngo muri iyi hutihuti, umwe mu bari kumwe na Sherrie Silver yibagiriwe igikapu cye kuri BK Arena. Yagize ati “Saddie yibagiriwe igikapu cye kuri Arena, ariko twabashije kugerera igihe ku kibuga cy’indege.”

Sherrie Silver ni umwe mu babyinnyi bakomeye ku Isi, akaba ari Umunyarwandakazi utuye mu Bwongereza, ukunze kugaragara mu bikorwa by’imyidagaduro bikomeye mu Rwanda birimo iki cya Move Afrika ndetse n’iserukiramuco rya Giants of Africa ryabaye muri Nyakanga uyu mwaka, aho yanabonanye na Perezida Paul Kagame.

Sherrie Silver asanzwe ari umubyinnyikazi ufite izina rikomeye
Yanakorwe ikibumbano mu Bwongereza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − eight =

Previous Post

Hatahuwe uruganda rwengaga inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo iz’amayobera rwafatiwemo litiro 23.000

Next Post

Umupolisikazi muri Polisi y’u Rwanda yapfuye urupfu rutunguranye

Related Posts

Umuryango w’ikirangirire Rihanna washyize hanze inkuru y’ibyishimo witegura yatunguye benshi

Umuryango w’ikirangirire Rihanna washyize hanze inkuru y’ibyishimo witegura yatunguye benshi

by radiotv10
06/05/2025
0

Umuhanzikazi w’ikirangirire, Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna, we n’umugabo we A$AP Rocky baritegura kwibaruka umwana wa gatatu, uje agwa...

Umuhangamideri Moses Turahirwa kuva yakongera gutabwa muri yombi yongeye kugaragara

Umuhangamideri Moses Turahirwa kuva yakongera gutabwa muri yombi yongeye kugaragara

by radiotv10
06/05/2025
0

Turahirwa Moses uzwi mu ruganda rwo guhanga imideri wanashinze inzu ya Moshions, akaba aherutse kongera gutabwa muri yombi ku nshuro...

Seven tips for a happy marriage

Seven tips for a happy marriage

by radiotv10
05/05/2025
0

There are so many ways one could sustain a relationship with their partner to build a happy marriage and a...

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

Amagambo aryohereye Umuhanzikazi Vestine yakoresheje ataka umugabo we yanagaragaje itariki y’ubukwe bwabo

by radiotv10
05/05/2025
0

Umuhanzikazi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yashyize hanze itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we w'Umunya-Burkina Faso Ouedraogo, yongera...

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

by radiotv10
02/05/2025
0

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine uhuriye mu itsinda rimwe n’umuvandimwe Dorcas, yamaze kongera izina ry’umugabo we...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umupolisikazi muri Polisi y’u Rwanda yapfuye urupfu rutunguranye

Umupolisikazi muri Polisi y’u Rwanda yapfuye urupfu rutunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.