Icyatumye umuhanzi ukunzwe mu Rwanda aza ku isonga mu Gihugu kimwe cyo mu karere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, ukunzwe n’abatari bacye mu Rwanda, yaciye agahigo aba umuhanzi w’icyumweru ukunzwe mu Gihugu cya Kenya. Menya icyatumye aza kuri aka gasongero.

Uyu muhanzi w’Umunyarwanda Israel Mbonyi, usanzwe akunzwe n’ab’ingeri zinyuranye, yamaze no kwigarurira igikundiro mu Banyakenya, aho ubu ari ku gasongero k’umuhanzi wakunzwe ku rutonde rw’icyumweru (Weekly Top Artists).

Izindi Nkuru

Gukundwa no kumenyekana kwa Mbonyi mu gihugu cya Kenya, byaje nyuma y’uko indirimbo Ninasiri iri kuri album yakoze uyu mwaka, ikunzwe bidasanzwe muri iki Gihugu.

Byatangiye ku menyekana ko indirimbo NINASIRI ukunzwe muri icyo gihugu nyuma ya videwo zitandukanye z’abantu bo muri Kenya bayisubiramo byaje no gutanga umusaruro kuko yaje kuba indirimbo ikunzwe muri Kenya kurusha izindi.

Israel Mbonyi na we yagaragaje ko yishimiye aka gahigo yaciye ko kuba yabaye umuhanzi w’icyumweru ukunzwe muri Kenya, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa bagaragaza ko ari we muhanzi ukunzwe muri Kenya, Israel Mbonyi, yagaragaje ibyishimo byamuteye, akoresheje umurongo wo muri Bibiliya uri mu Gitabo cya Yesaya 6:8 ugira uti “Numva ijwi ry’umwami Imana riti: ndatuma nde, maze ndavuga ngo nijye. Ba ari nge utuma.”

Israel Mbonyi kandi ari kwitegura igitaramo ‘ICYAMBU LIVE CONCERT’ kiba kuri Noheli agiye gukora ku nshuro ya kabiri

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru