Thursday, July 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Icyemezo batewe n’ibyo babona nko guheezwa ku majyambere cyazamuye imvugo zibusanye hagati y’inzego

radiotv10by radiotv10
06/02/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Icyemezo batewe n’ibyo babona nko guheezwa ku majyambere cyazamuye imvugo zibusanye hagati y’inzego
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka ka Rwesero mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, baravuga ko bababajwe no kuba mu Isibo yabo itaragejejwemo umuriro w’amashanyarazi, byatumye Ubuyobozi bw’Umudugudu buvuga ko batazongera kwitabira gahunda za Leta nk’Umuganda, ariko ubw’Umurenge bwo bukabibona ukundi.

Ingo 13 zo mu Isibo y’Ubunyarwanda mu Mudugudu wa Gitaba, ni zo zasigaye kure y’igiti cya nyuma cy’urusinga rw’amashanyarazi mu buryo bwateye bamwe uburakari nk’uko Uhoraningoga Ezechias uyobora uyu Mudugudu abivuga.

Ati “Byaje kurangira babifashe mu buryo butari bwo ndetse bamera nk’abashaka gufata gahunda y’uko ngo batazagira gahunda ya Leta n’imwe bubahiriza, mbabwira ko atari wo muti w’ikibazo.”

Bamwe muri aba batutage bo muri izi ngo zasigaye zitagira umuriro, bavuga ko bababajwe no gusigwa inyuma muri ubwo buryo ndetse bagashengurwa no kuba bagenzi babo bawubonye babakina ku mubyimba.

Maniriho Sylvin ati “Iyo bari kutwaka umusanzu ukenewe muri Leta nta rugo na rumwe bataruka, ariko sinumva ukuntu ibikorwa by’iterambere biza twebwe ntibatugereho.”

Hategekimana Celestin na we ati “Ababonye umuriro batubwira ko twe tutari abo muri uyu Mudugudu ahubwo bakatwita inshuti z’Umudugudu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Uwimana Damas ntiyemeranya n’Umuyobozi w’Umudugudu ku kuba aba baturage baba barahize kutongera kwitabira gahunda za Leta, akavuga ko habayeho gukoresha ikinyarwanda kitari cyo.

Ati “Sinzi wenda uwatanze amakuru ko abaturage bivumbuye, ariko yaba yaratanze amakuru atari yo, ariko ikibazo gihari kandi kitari mu Mudugudu umwe ni uko iyi mirongo y’amashanyarazi iri kubakwa itaragera hose. Rero nibaza ko ari ikinyarwanda wenda abantu baba bakoresheje mu buryo butari bwo.”

Ubuyobozi bwa Sosiyete y’Ingufu REG ishami rya Nyamasheke buhumuriza aba baturage buvuga ko aho intsinga zitazagera mu mushinga uri gukorwa ubu ugamije kugeza amashanyarazi aho atageraga, nyuma REG izafatanya n’Akarere kuwuhageza nk’uko bisanzwe bigenda.

Biteganyijwe ko mu mpera za Kamena uyu mwaka ingo zo mu Karere ka Nyamasheke zizaba zifite umuriro ku gipimo cya 90%, bivuze ko mu ngo 10 ziri ahantu hamwe muri aka karere 9 muri zo zizaba zifite umuriro, mu gihe kugeza ubu biri munsi ya 80%.

Ahandi ngo bafite amashanyarazi
Ariko Isibo yabo yasigayemo hagati

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

Kimwe mu Bihugu byohereje abasirikare muri Congo kuyifasha guhangana na M23 cyafashe ikindi cyemezo

Next Post

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yacanye umucyo mu irushanwa mpuzamahanga ry’Abapolisi bafite ubumenyi budasanzwe

Related Posts

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

by radiotv10
02/07/2025
0

Abacururiza imbuto n’imboga mu isoko rya Kariyeri riherereye mu mjyi wa Musanze, bataka ibihombo bavuga ko baterwa n'uko bashyizwe mu...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
02/07/2025
4

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

by radiotv10
02/07/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Ruvavu, bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG cyabashingiye amapoto...

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

IZIHERUKA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu
AMAHANGA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

by radiotv10
02/07/2025
1

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

02/07/2025
Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

02/07/2025
AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

01/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yacanye umucyo mu irushanwa mpuzamahanga ry’Abapolisi bafite ubumenyi budasanzwe

Ikipe ya Polisi y'u Rwanda yacanye umucyo mu irushanwa mpuzamahanga ry’Abapolisi bafite ubumenyi budasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.