Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda 8 boherejwe muri Niger cyabaye gihagaritswe

radiotv10by radiotv10
04/01/2022
in MU RWANDA
0
Icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda 8 boherejwe muri Niger cyabaye gihagaritswe
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyarwanda umunani (8) bari bahawe iminsi irindwi (7) bakaba batakiri ku butaka bwa Niger, bongerewe iminsi 30 yo kuba bari muri iki Gihugu kugira ngo ikibazo cyabo kibanze gifatirwe umwanzuro.

Aba Banyarwanda umunani barimo abahoze bafite imyaka ikomeye mu Butegetsi bwa Habyarimana Juvenal bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Aba bantu basanzwe bazwi mu bagize uruhare muri Jenoside barimo Protais Zigiranyirazo, François-Xavier Nzuwonemeye, Alphonse Nteziryayo, Tharcisse Muvunyi, André Ntagerura, Anatole Nsengiyumva, Prosper Mugiraneza na Innocent Sagahutu.

Guverinoma ya Niger yari yahaye aba Banyarwanda iminsi irindwi bakaba bavuye muri iki Gihugu nyuma y’uko bari bahari binyuranyije n’itegeko Nshinga ry’iki Gihugu.

Ubutumwa bw’ikoranabuhanga (E-Mail) bwa Horejah Bala-Gaye, Umujyanama w’Umwanditsi w’Urugero IRMCT rwasigariyeho zimwe mu nkiko mpuzamahanga zirimo urwari rwarashyiriweho u Rwanda, yandikiye abunganira aba Banyarwanda batanze ikirego muri Niger nyuma y’uko birukanywe.

Muri ubu butumwa, Horejah Bala-Gaye yamenyesheje ko Guverinoma ya Niger yabaye ihagaritse icyemezo cyo kwirukana aba Banyarwanda mu gihe cy’iminsi 30 kugira ngo ikibazo gihari gifatirwe umwanzuro.

Muri ubu butumwa, Mme Bala-Gaye hari aho yagize ati “Ku bw’ibyo rero, bashobora gukomeza kuba muri Niger mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe uru rwego n’Umuryango w’Abibumbye bashaka umuti w’ikibazo.”

Hamadou Kadidiatou wunganira aba Banyarwanda yatangaje ko bagiye no kwiyambaza Minisitiri w’intebe wa Niger bakamumenyesha uko boherejweyo

Uyu munyamategeko kandi avuga ko urwego rw’Ubutegetsi rw’Ikirenga muri Niger rwahagaritse kiriya cyemezo.

Mu cyumweru gishize tariki ya 31 Ukuboza 2021, umucamanza wo muri IRMCT, Joseph E. Chiondo Masanche yategetse Niger kureka kwirukana abo Banyarwanda ndetse anasaba iki Gihugu kubemerera bakahatura.

U Rwanda rwari ruherutse gusaba ibisobanuro Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) ku bijyanye n’iyoherezwa ry’aba Banyarwanda.

Mu ijambo yagejeje ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano i New York, Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri UN, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yamenye amakuru y’iyoherezwa ry’aba bantu.

U Rwanda kandi rwatangaje ko aba Banyarwanda nibabyifuza bazajya kuba mu Gihugu cyabo mu gihe bo baherutse gutangariza BBC ko badashaka gusubira mu Gihugu cyabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Next Post

Kwa Mico The Best bamaze amezi 3 bakoze ubukwe babyaye imfura yabo

Related Posts

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva wakoranya Umuganda n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza, yabibukije ko iki gikorwa ari bumwe mu...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kwa Mico The Best bamaze amezi 3 bakoze ubukwe babyaye imfura yabo

Kwa Mico The Best bamaze amezi 3 bakoze ubukwe babyaye imfura yabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.