Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyifuzo Tshisekedi aherutse gutangaza cyatangiye kugerwa amajanja

radiotv10by radiotv10
25/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Tshisekedi arifuza impinduka ku Itegeko Nshinga rya Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri iki Gihugu, batangiye kwamagana umushinga uherutse gutangazwa na Perezida Felix Tshisekedi wo gushaka kuvurura Itegeko Nshinga, bavuga ko bakurikije uko Igihugu gihagaze atari igihe cyabyo.

Ni nyuma yuko tariki 23 Ukwakira 2024, Perezida Felix Tshisekedi, atangiye igitegerezo cye i Kisangani, avuga ko umwaka utaha hazashyirwaho Komisiyo y’inzobere zo mu nzego zose, zigatanga ibitekerezo by’Itegeko Nshinga rijyanye n’Igihe Igihugu kirimo.

Perezida Tshisekedi yavuze ko guhindura iri Tegeko Nshinga, bigamije “kurijyanisha n’ukuri kw’Abanyekongo, kandi rikaba ribereye Abanyekongo.” Aho yavugaga ko Itegeko Nshinga iki Gihugu cye kigenderaho risa n’iryateguriwe abanyamahanga.

Umuryango uzwi nka La Nouvelle Société Civile Congolaise (NSCC), wavuze ko iki gitekerezo cya Perezida Tshisekedi cyidakwiye muri iki gihe.

Umuhuzabikorwa wa NSCC, Jonas Tshiomblea yavuze ko Igihugu cyabo kiri mu bihe bidasanzwe byashyizweho kubera ibibazo by’umutekano [hashyizweho ibizwi nka état de siège] bitemerera kuba Igihugu cyahindura cyangwa ngo kivugurure Itegeko risumba ayandi mu Gihugu.

Uyu mushinga wa Felix Tshisekedi kandi wanamaganywe n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki itavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Tshisekedi, rizwi nka Lamuka riyobowe n’Umunyapolitiki Martin Fayulu wagiye ahangana na Tshisekedi mu matora yombi y’Umukuru w’Igihugu aheruka.

Umuvugizi w’iri Huriro ry’imitwe ya Politiki itavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Congo, Prince Epenge yavuze ko Itegeko Nshinga iki Gihugu kigenderaho ubu, ryagize uruhare mu gushimangira ubumwe bw’Abanyekongo.

Yagize ati “Nk’uko abaturage bamaganye aya mavugurura yari yatangajwe n’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, n’ubundi bazabikora ku butegetsi bwa Felix Tshisekedi.”

Perezida Tshisekedi yatangaje uyu mushinga mu gihe Igihugu cye kimaze igihe mu ntambara gihanganyemo n’umutwe wa M23, ndetse n’ibibazo uruhuri bivugwa muri Politiki y’iki Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 10 =

Previous Post

Amakuru agezweho: Hatangajwe amabwiriza mashya yo kwirinda Marburg mu bigo by’amashuri

Next Post

Mozambique: Bidasubirwaho hatangajwe uwatsinze amatora y’uzasimbura Perezida Nyusi inshuti y’u Rwanda

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mozambique: Bidasubirwaho hatangajwe uwatsinze amatora y’uzasimbura Perezida Nyusi inshuti y’u Rwanda

Mozambique: Bidasubirwaho hatangajwe uwatsinze amatora y’uzasimbura Perezida Nyusi inshuti y’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.