Bamwe mu baturage barasaba ko amabanki yagabanya inyungu ku nguzanyo, kuko ikiri hejuru bituma bamwe batinya kwaka inguzanyo, ndetse n’abazatse bamwe bakagwa mu bihombo bituma imitungo yabo itezwa cyamunara, mu gihe Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko hari ibiri gukorwa bizatuma inyungu igabanuka.
Imibare igaragaza ko impuzandengo y’inyungu amabanki yaka ku nguzanyo, ari 15.81%. Uyu mubare ugaragazwa n’abaturage ko akiri hejuru kuko ubagusha mu gihombo.
Umwe mu batse inguzanyo akananirwa kuyishyura kubera inyungu iri hejuru, yabwiye RADIOTV10 ko byatumye agwa mu uhurizo rikomeye.
Yagize ati “Kubera inyungu ku nguzanyo y’umurengera byatumye nanirwa kwishyura icyakora nza gufata n’andi mafaranga nari nizigamiye ku ruhande mbona ndishyuye. Twifuza ko amabanki yagabanya inyungu ku nguzanyo.”
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Diane Karusisi avuga ko mu gushyiraho igipimo cy’inyungu ku nguzanyo, hari byinshi biba byagendeweho kugira ngo na Banki itisanga mu bihombo.
Ati “Iyo dushyiraho ibiciro tureba ku bintu byinshi, tureba ku kiguzi cy’amafaranga aho tuyakura n’ibyo tuyakoresha byose turabireba tukabona gushyiraho igiciro.”
Karusisi avuga ko inyungu ku nguzanyo iyi Banki yaka abaturage iri hasi ugereranyije n’uko bihagaze mu bindi Bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Impuguke mu bukungu, Ruziga Emmanuel Masantura agaragaza ko amabanki yagakwiye gufungura ihiganwa mu bucuruzi kugira ngo abaturage bafate inguzanyo mu buryo buborohereye.
Ati “Ikiguzi cy’inguzanyo uyu munsi mu Rwanda wavuga ko kiri hejuru ugereranyije n’ubushobozi bw’Abanyarwanda n’inyungu iva mu gushora imari iyo bigurije aya mafaranga. Byaba byiza habaye gufunguka kw’ihatana ry’amabanki ku isoko kugira ngo amabanki areshye abaturage bitewe no kumanura ibiciro ku nguzanyo.”
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwagomba atanga icyizere ko mu bihe biri imbere inyungu ku nguzanyo zitangwa n’amabanki zizagenda zimanuka bitewe no kunoza imikorere.
Ati “Abantu imyenda barayifata bigakomeza bizamuka, ntabwo abananirwa kwishyura imyenda bari hejuru, nta bintu tubona bidasanzwe bitera ibibazo mu gufata amafaranga kubera yuko inyungu ziri hejuru, uko ubukungu bugenda butera imbere ni uko umubare w’amafaranga ugenda uboneka, uko abantu bagenda banoza imikorere yabo, ni nako inyungu zizagenda zigabanuka.”
Nubwo Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko abaturage bafata imyenda bakomeza kuzamuka ndetse n’abagira ubushobozi bwo kuyishyura neza bari hejuru ya 90%, kugeza ubu imibare igaragaza ko abaturage baka inguzanyo zikabananira kwishyura bangana na 5%.
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10
Comments 1
Ba