Thursday, September 12, 2024

Gaza yugarijwe n’intambara ubu hiyongereyeho n’indwara ikaze yahaherukaga mu myaka 25

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko nyuma y’imyaka 25, indwara y’imbasa yongeye kugaragara mu Ntara ya Gaza, bitewe n’intambara imaze igihe ishyamiranyije Israel n’abarwanyi ba Hamas.

Hari impungenge ko mu gihe intambara yakomeza gukaza umurego, ibikorwa by’ubutabazi kuri iyi ndwara byakomwa mu nkokora n’imirwano, iyi ndwara ikarushaho kubona urwuho rwo gukwirakwira mu bana mu buryo bworoshye, ibyanatumye OMS yongera gutabariza Intara ya Gaza, ivuga ko hakenewe ubutabazi bwihuse kuko hatagize igikorwa, iyi ndwara yazahinduka icyorezo muri iyi ntara.

Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye riri mu bikorwa by’ubutabazi mu ntara ya Gaza witwa Philippe Lazzarini, yabwiye itangazamakuru ko hari umwana w’amezi icumi wamaze kugaragaza ibimenyetso byo kutabasha kunyeganyega, kuko umubiri we wabaye ikinya( Paralyse), biturutse kuri iyi ndwara y’imbasa yaherukaga mu ntara ya Gaza mu myaka 25 ishize.

Icyakora usibye ibibazo by’intambara bishobora no gutuma iyi ndwara yiyongera, ubundi ntiyari iteye ikibazo kinini.

Lazzarini ati “Amahirwe ahari ni uko nibura 80% by’abana bo mu ntara ya Gaza, nbahawe inkingo bakivuka, zibafasha guhangana n’indwara nk’izi.”

Ku bwe ngo “ibi biratanga icyizere ko iyi ndwara yongeye kugaragara muri iyi Ntara tuzabasha kuyirandura, kuko twbizera ko nta mwana uri munsi y’imyaka 10 y’amavuko wo muri iyi Ntara uzasigara adahawe urukingo rw’imbasa.”

Yakomeje ashimangira ko kugeza ubu Umuryango w’Abibumbye uri kohereza ibikoresho birimo n’inkingo zigiye guhabwa abana, mu rwego rwo kubarinda indwara zishobora kubafatirana n’ibi bihe by’intambara barimo.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist