Friday, June 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo bakeka ku bantu batatu mu Isibo imwe bapfuye urw’amayobera mu cyumweru kimwe

radiotv10by radiotv10
06/02/2024
in MU RWANDA
0
Icyo bakeka ku bantu batatu mu Isibo imwe bapfuye urw’amayobera mu cyumweru kimwe
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Mudugudu umwe wo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, haravugwa ababahumanya bakabaha uburozi, bakemeza ko ari bwo bwanahitanye by’amarabira abantu batatu bo mu Isibo imwe mu cyumweru kimwe barimo babiri b’umuryango umwe.

Aba baturage bo mu Isibo yo mu Mudugudu wa Karama mu Kagari ka Mamba mu Murenge wa Mamba, babwiye RADIOTV10 ko hari abantu barwara mu buryo budasobanutse bagahita bitaba Imana.

Bavuga ko abo bantu baba banyoye ibinyobwa mu birori cyangwa mu baturanyi, bagatanga urugero rw’abantu batatu bo mu Isibo imwe baherutse baherutse kwitaba Imana mu cyumweru kimwe barimo babiri bo mu muryango umwe.

Umwe mu baturage agira ati “Ni abarozi, none se umusaza wanjye ko yagiye kuvumba atarwaye, nyuma akaba arapfuye, ni amarozi, amaze gupfa undi na we wo mu muryango yahise apfa, ndetse n’umwana wa Mudugudu.”

Undi na we yagize ati “Umugabo wanjye we ntiyahagaze. Ni ukuri sinakubwira ngo umugabo wanjye naramurwaje, uwo munsi yafashwe twamujyanye kwa muganga saa yine z’ijoro, saa tatu za mu gitondo yari yamaze gupfa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, Eugene Manirarora avuga ko ibintu by’amarozi bitari bisanzwe muri uyu Murenge ayobora, ndetse ko atahamya ko abapfuye bishwe n’amarozi.

Yagize ati ”Icyo twe twavuga twabashije kumenya kuri ibyo, ni uko abo bantu batatu bavuga bapfiriye umunsi umwe harimo umusore umwe wakoze impanuka ari muri siporo, uwo nguwo apfira rimwe n’umusaza bavuga ko yari yanyoye aho yari yagiye mu bukwe, ndetse n’undi wo mu muryango we.

Yakomeje agira ati “Twebwe impamvu tutabifashe ko ari rusange, urumva umwe yazize igare undi kunywa ntabwo ari bimwe. Ni bimwe by’abaturage bumva ngo umuntu yapfuye bagacyeka ko ari byo nta gihamya gihari.

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 7 =

Previous Post

Guverinoma ya Congo yeruye ivuga ko FARDC yananiwe imbere ya M23

Next Post

Hatangajwe indwara yasanganywe Umwami w’u Bwongereza izatuma azaba atagaragara

Related Posts

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

by radiotv10
12/06/2025
0

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, wari wanyujije ubutumwa kuri WhatsApp ko yishinja...

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

by radiotv10
12/06/2025
0

Umwana w’imyaka icyenda (9) wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wavutse afite ibitsina bibiri, byamusibiye amayira ku...

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
12/06/2025
0

Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zitegerejwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America...

Mu Rwanda hatahuwe imiti itemewe hahita hafatwa icyemezo

Mu Rwanda hatahuwe imiti itemewe hahita hafatwa icyemezo

by radiotv10
12/06/2025
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'Imiti ‘Rwanda FDA’ cyatangaje ko cyatahuye imiti y’ibinini itemewe yitwa ‘Relief’, gihita kiyihagarika ku isoko...

IZIHERUKA

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi
MU RWANDA

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

12/06/2025
Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

12/06/2025
Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

12/06/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

12/06/2025
Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

12/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe indwara yasanganywe Umwami w’u Bwongereza izatuma azaba atagaragara

Hatangajwe indwara yasanganywe Umwami w’u Bwongereza izatuma azaba atagaragara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.