• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Loni ibona kigiye gukurikiraho nyuma y’ibyo u Rwanda na Congo bemeranyijweho

radiotv10by radiotv10
01/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Icyo Loni ibona kigiye gukurikiraho nyuma y’ibyo u Rwanda na Congo bemeranyijweho
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango w’Abibumbye wakiriye neza ibyemeranyijweho mu biganiro byongeye guhuza Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uvuga ko wizeye ko icyemezo cy’uko impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC zigomba guhagarika imirwano, zizanacururutsa umwuka mubi umaze igihe hagati y’Ibihugu byombi.

Ni inama yabaye ku wa Kabiri w’iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2024, yari yitabiriwe n’intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC, zari ziyobowe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na mugenzi we Thérèse Kayikwamba Wagner.

Iyi nama yabereye i Luanda muri Angola, yemerejwemo ko impande zihanganye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zihagarika imirwano kuva tariki 04 Kanama 2024.

Nyuma y’amasaha macye hafashwe iki cyemezo, kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, Umuryango w’Abibumbye washimye aka kazi keza kakozwe na Angola by’umwihariko kuri iki cyemezo cyo guhagarika imirwano kizatangira kubahirizwa tariki 04 Kanama 2024.

Stéphane Dujarric, Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye; aganira n’itangazamakuru i New York, yagize ati “Urwego rushinzwe kugenzura iri hagarikwa ry’imirwano, rizaza rije gutiza imbaraga ubutumwa bwacu buri kugana ku musozo bwo kugarura amahoro muri DRC (MONUSCO) rwagaragaje ko ruzatanga umusanzu mu butumwa bwacu.”

Iri hagarikwa ry’imirwano ryemerejwe mu nama ya kabiri yo ku rwego rw’Abaminisitiri yahuje ba Minisiriri b’Ibihugu byombi [u Rwanda na DRC] yayobowe na Perezida wa Angola, João Lourenço.

Stéphane Dujarric yakomeje agira aiti “Twizeye ko iyi mishyikirano izacururutsa umwuka mubi uri hagati ya DRC n’u Rwanda kandi igatuma hagaruka amahoro ku bari bakuwe mu byabo bari imbere mu Gihugu bagasubira mu byabo.”

Uyu Muvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye kandi yashimiye Perezida wa Angola kuri iyi ntambwe yatewe ku bw’ubuhuza bwe akomeje kugira nk’inshingano yahawe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ati “Kandi turashishikariza impande zombi kubahiriza ibyo ziyemeje mu nyungu zo kugarura amahoro n’ituze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Iki cyemezo cyo guhagarika imirwano kizatangira gushyirwa mu bikorwa saa sita z’ijoro tariki 04 Kanama, nyuma y’agahenge kari kashyiriweho koroshya ibikorwa by’ubutabazi ko katubahirijwe uko bikwiye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yari ayoboye intumwa z’u Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 15 =

Previous Post

Indwara y’ubushita yagaragaye mu Rwanda nyuma y’u Burundi na Congo yagaragaye mu kindi Gihugu

Next Post

Menya akayabo kaguzwe umunyezamu mushya w’ikipe ikomeye mu Bwongereza

Related Posts

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Next Post
Menya akayabo kaguzwe umunyezamu mushya w’ikipe ikomeye mu Bwongereza

Menya akayabo kaguzwe umunyezamu mushya w’ikipe ikomeye mu Bwongereza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.