Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Loni ibona kigiye gukurikiraho nyuma y’ibyo u Rwanda na Congo bemeranyijweho

radiotv10by radiotv10
01/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Icyo Loni ibona kigiye gukurikiraho nyuma y’ibyo u Rwanda na Congo bemeranyijweho
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango w’Abibumbye wakiriye neza ibyemeranyijweho mu biganiro byongeye guhuza Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uvuga ko wizeye ko icyemezo cy’uko impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC zigomba guhagarika imirwano, zizanacururutsa umwuka mubi umaze igihe hagati y’Ibihugu byombi.

Ni inama yabaye ku wa Kabiri w’iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2024, yari yitabiriwe n’intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC, zari ziyobowe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na mugenzi we Thérèse Kayikwamba Wagner.

Iyi nama yabereye i Luanda muri Angola, yemerejwemo ko impande zihanganye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zihagarika imirwano kuva tariki 04 Kanama 2024.

Nyuma y’amasaha macye hafashwe iki cyemezo, kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, Umuryango w’Abibumbye washimye aka kazi keza kakozwe na Angola by’umwihariko kuri iki cyemezo cyo guhagarika imirwano kizatangira kubahirizwa tariki 04 Kanama 2024.

Stéphane Dujarric, Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye; aganira n’itangazamakuru i New York, yagize ati “Urwego rushinzwe kugenzura iri hagarikwa ry’imirwano, rizaza rije gutiza imbaraga ubutumwa bwacu buri kugana ku musozo bwo kugarura amahoro muri DRC (MONUSCO) rwagaragaje ko ruzatanga umusanzu mu butumwa bwacu.”

Iri hagarikwa ry’imirwano ryemerejwe mu nama ya kabiri yo ku rwego rw’Abaminisitiri yahuje ba Minisiriri b’Ibihugu byombi [u Rwanda na DRC] yayobowe na Perezida wa Angola, João Lourenço.

Stéphane Dujarric yakomeje agira aiti “Twizeye ko iyi mishyikirano izacururutsa umwuka mubi uri hagati ya DRC n’u Rwanda kandi igatuma hagaruka amahoro ku bari bakuwe mu byabo bari imbere mu Gihugu bagasubira mu byabo.”

Uyu Muvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye kandi yashimiye Perezida wa Angola kuri iyi ntambwe yatewe ku bw’ubuhuza bwe akomeje kugira nk’inshingano yahawe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ati “Kandi turashishikariza impande zombi kubahiriza ibyo ziyemeje mu nyungu zo kugarura amahoro n’ituze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Iki cyemezo cyo guhagarika imirwano kizatangira gushyirwa mu bikorwa saa sita z’ijoro tariki 04 Kanama, nyuma y’agahenge kari kashyiriweho koroshya ibikorwa by’ubutabazi ko katubahirijwe uko bikwiye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yari ayoboye intumwa z’u Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =

Previous Post

Indwara y’ubushita yagaragaye mu Rwanda nyuma y’u Burundi na Congo yagaragaye mu kindi Gihugu

Next Post

Menya akayabo kaguzwe umunyezamu mushya w’ikipe ikomeye mu Bwongereza

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya akayabo kaguzwe umunyezamu mushya w’ikipe ikomeye mu Bwongereza

Menya akayabo kaguzwe umunyezamu mushya w’ikipe ikomeye mu Bwongereza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.