Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo polisi yasubije Uracyaryamye wayigaragarije Umupolisikazi wafotowe atambaye neza agapfukamunwa

radiotv10by radiotv10
28/01/2022
in MU RWANDA
0
Mukase wa Akeza wapfuye bigashengura benshi yagejejwe imbere y’Urukiko

Marie Chantal Mukanzabarushimanakurikiranywe hamwe n'umukozi wo mu rugo

Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu bakoresha Twitter wiyita Uracyaryamye, yashyizeho ifoto y’Umupolisikazi wafotowe atambaye neza agapfukamunwa ubwo yari aherekeje Mukase wa Akeza ubwo yajyaga ku rukiko kuburana ku ifungwa ry’agateganyo, ayisaba kwibutsa Abapolisi kujya bakambara neza.

Ni ubutumwa bwashyizweho n’uwitwa Sir Uracyaryamye wagize ati “Nshutsi Polisi y’u rwanda mwadufasha mukibutsa uyu mupolisi kwambara neza agapfukamunwa nka kumwe mujya mubitwibutsa?”

Ni ubutumwa buherekejwe n’ifoto yafashwe kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022 ubwo Marie Chantal Mukanzabarushimana Mukase wa Elsie Akeza, yagezwaga imbere y’Urukiko.

Uyu witwa Sir Uracyaryamye yakomeje agira ati “Birakwiye ko twafatanya mu kurandura icyorezo cya covid-19.”

Polisi y’u Rwanda yasubije ubutumwa bw’uyu muntu wari wayisangije aya makuru n’ifoto igaragaza Umupolisikazi wari wambaye agapfukamunwa katagera ku mazuru.

Mu butumwa bwa Polisi y’u Rwanda, yamusubije igira iti “Abantu bose basabwa kwambara neza agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi, turabikurikirana. Murakoze.”

Uyu witwa Sir Uracyaryamye yongeye kungamo agira ati “Na we muzamutwereke nka kumwe mujya mutwereka ba bastari bacu.” Arongera ati “Kandi nkuko uburinganire bwaje birakwiye ko yahanwa nk’uko abagabo bahanwa.”

Uwitwa Kabuhariwe na we yagize ati “Birababaje kubona abakabaye batanga urugero rwiza ari bo bafata iya mbere mu kwangiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19 kandi abaye ari umuturage usanzwe yahanishwa amande no kwicazwa muri sitade, uyu na we bamunyuzeho akanyafu ubutaha ntazongera.Murakoze.”

Dear @Rwandapolice mwadufasha mukibutsa uyu mupolisi kwambara neza agapfukamunwa nka kumwe mujya mubitwibutsa?

Birakwiye ko twafatanya mu kurandura icyorezo cya covid-19🙏🙏🙏 pic.twitter.com/vRkV3SWQ6Z

— Sir. Uracyaryamye (@byukavuba) January 27, 2022

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − six =

Previous Post

Kigali: Byagenze gute ngo umusore yigire kabushungwe ajye mu mitsi n’Abapolisi?

Next Post

Gicumbi: yahitanwe  na NGUVU GIN 12, ashaka kwesa agahigo

Related Posts

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
MU RWANDA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gicumbi: yahitanwe  na NGUVU GIN 12, ashaka kwesa agahigo

Gicumbi: yahitanwe  na NGUVU GIN 12, ashaka kwesa agahigo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.