Abahagarariye Ingabo muri za Ambasade z’Ibihugu byabo mu Rwanda (Defence Attachés), bakiriwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwabaganirije ku ishusho y’umutekano w’imbere mu Gihugu no hanze yacyo.
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023, ku Cyicaro Gikuru cya RDF ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bwa RDF, buvuga ko uretse kubagaragariza uko umutekano w’u Rwanda ndetse no hanze yarwo uhagaze, bwanabaganirije ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda n’iz’Ibihugu mu kugarura amahoro, ndetse n’uko u Rwanda rubona bimwe mu bibazo by’umutekano mu karere.
Umuyobozi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga muri RDF, Brig Gen Patrick Karuretwa wakiriye aba bahagarariye Ingabo z’Ibihugu byabo mu Rwanda mu izina ry’Umugaba Mukuru wa RDF, yabashimiye uruhare bagira mu guteza imbere ubufatanye n’imikoranire y’Ingabo z’Ibihugu byabo n’iz’u Rwanda
Nyuma y’ikiganiro cyatanzwe na Brig Gen Patrick Karuretwa, hakurikiyeho umwanya wo kungurana ibitekerezo, aho aba bahagarariye Ingabo mu Rwanda, banabajije ibibazo ndetse bagatanga n’ibitekerezo.
Nyuma kandi banasuye urwego rushinzwe ibikorwa remezo mu ngabo z’Igihugu (RDF Engineer Command) banasobanurirwa imikorere ya bimwe mu bikorwa remezo bya RDF, akamaro ndetse n’ubushobozi bwabyo, ndetse baranabisura.
Perezida w’Ishyirahamwe rya Defence Attachés, Col Didier Calmant yashimiye ubuyobozi bwa RDF ku bw’aya mahirwe bagize yo kubusura ndetse no kubaganiriza, by’umwihariko avuga ko banyuzwe no kumva umuhate ndetse n’icyo RDF itekereza
Iki gikorwa cyateguwe n’Ishami rya RDF rishinzwe ubutwererane, cyitabiriwe n’abantu 31 barimo ba Defence Attachés ndetse n’abandi bafite imirimo mu nzego zihagarariye ingabo mu Rwanda baturuka mu Bihugu 25 ari byo; Algeria, Angola, u Bubiligi, Canada, u Bushinwa, Denmark, Misiri, u Bufaransa, Ghana, u Budage, u Buyapani, Kenya, Namibia, Nigeria, u Buholani, Poland, Repubulika ya Korea, u Burusiya, Sweden, Türkiye, Uganda, u Bwongereza, USA, Zambia na Zimbabwe.
RADIOTV10