Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwakiriye abanyeshuri 20 baturutse mu ishuri rikuru rya Gisirikare mu Budage, bubasangiza uko RDF yiyubatse nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Aba banyeshuri 20 ndetse n’abandi basirikare baturutse mu ishuri rikuru rya gisirikare ryo mu Budage ry’i Hamburg ndetse n’abasirikare bo mu gisirikare cy’u Budage, bari mu ruzinduko kuva tariki 10 kugeza ku ya 17 Kamena 2023.
Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena, bakiriwe ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, ku Kimihurura, aho mu izina ry’Umugaba Mukuru wa RDF, bakiriwe n’Umuyobozi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa ndetse n’Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwanyuriyemo muri macye aba bashyitsi, uburyo RDF yiyubatse kuva ubwo hasozwaga urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1994.
Aba banyeshuri barimo abakomoka mu Budage, mu Bwongereza, muri Slovakia, muri Sweden ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za America, bazanahura n’abagize amatsinda yo kubungabunga amahoro ndetse n’abandi bakora mu nzego zinyuranye, babasangize uko u Rwanda rwimakaje ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’uko rwateye imbere, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
RADIOTV10