Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo u Bubiligi bwabwiye Congo ku muturage wabwo wakatiwe urwo gupfa mu bagerageje ‘Coup d’Etat’

radiotv10by radiotv10
17/09/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyo u Bubiligi bwabwiye Congo ku muturage wabwo wakatiwe urwo gupfa mu bagerageje ‘Coup d’Etat’
Share on FacebookShare on Twitter

U Bubiligi buramagana igihano cy’urupfu Urukiko rwa Gisirikare rwa DRC rwakatiye Jean-Jacques Wondo ufite ubwenegihugu bw’iki Gihugu cy’i Burayi, akaba umwe mu bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Congo-Kinshasa.

Ni nyuma yuko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 13 Nzeri 2024, Urukiko rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rukatiye igihano cy’urupfu abagerageje guhirika ubutegetsi muri iki Gihugu.

Muri aba bagaragaye bigabiza Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bavuga ko bashaka guhirika ubutegetsi, barimo abanyamahanga, n’Abanyekongo barimo abafite ubwenegihugu bw’ibindi Bihugu by’i Burayi ndetse n’ubwa Leta Zunze Ubumwe za America.

Barimo kandi Jean-Jacques Wondo ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, akaba na we ari mu bakatiwe igihano cy’urupfu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Hadja Lahbib yatangaje ko Igihugu cyabo gihangayikishijwe n’iki gihano cyahawe umuturage wabo.

Hadja Lahbib u kiganiro yagiranye na mugenzi we wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yamumenyesheje ko bamaganye bivuye inyuma iki gihano.

Nyuma y’iki kiganiro, Hadja Lahbib yatangaje ubutumwa agira ati “Natsindagiye ko nk’u Bubiligi twitandukanyije twivuye n’igihano cy’urupfu. Uburenganzira bw’uwakoze icyaha bugomba iteka kubahirizwa.”

Mu bantu 51 bashinjwaga muri uru rubanza rw’abagerageje guhirika ubutegetsi, 37 muri bo bahamijwe icyaha, mu gihe abandi 14 bagizwe abere.

Jean-Jacques Wondo usanzwe ari inzobere mu bya gisirikare, Urukiko rwa Gisirikare rwa Congo rumufata nk’umwe mu bacurabwenge b’iki gikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyakozwe muri Gicurasi uyu mwaka.

Jean-Jacques Wondo usanzwe afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ari mu bakatiwe urwo gufa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + three =

Previous Post

Umuraperi w’ikirangirire ku Isi yatawe muri yombi

Next Post

Uwatoje Amavubi wari umutoza w’ikindi Gihugu giherutse kunganya n’u Rwanda yirukanywe

Related Posts

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Nyuma y’ibitero by’indege z’intambara, uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagabye mu gace ka Mikenke gatuwemo n’abaturage...

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

by radiotv10
13/11/2025
0

Ubwo urubyiruko rwinshi rwari ruteraniye kuri sitade El-Wak Sports Stadium i Accra  muri Ghana mu gikorwa cyo kureba abashaka kwinjira...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

by radiotv10
12/11/2025
0

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma yatangaje ibanga iri Huriro ryakoresheje kugira ngo ibice bigaruriye bibone ituze...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Eng.-Col.Willy Ngoma of M23 clarifies rumors, says FARDC did not retake even a single centimeter

by radiotv10
12/11/2025
0

The spokesperson of M23’s armed wing, Col. Willy Ngoma, revealed the strategy that the alliance used to stabilize areas it...

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

by radiotv10
12/11/2025
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, ryasabye ko hakorwa iperereza ku mpfu z’abantu amagana bivugwa ko bishwe n’inzego...

IZIHERUKA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs
MU RWANDA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

15/11/2025
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwatoje Amavubi wari umutoza w’ikindi Gihugu giherutse kunganya n’u Rwanda yirukanywe

Uwatoje Amavubi wari umutoza w’ikindi Gihugu giherutse kunganya n’u Rwanda yirukanywe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.