Guverinoma y’u Rwanda yitandukanyije n’inkuru ya Led by Donkeys, igaruka ku byatangajwe n’umushoramari Terence Fane-Saunders, wanenze gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza yo kurengera abimukira, aho avuga ko hari ibitanoze mu Rwanda.
Ni inkuru yasohotse ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje tariki 30 Nzeri 2023, nyuma y’ikiganiro umuryango wa Led by Donkeys wagiranye na Terence Fane-Saunders washinze kompanyi ya Chelgate yigeze gukorana n’u Rwanda mu bijyanye n’inozamubano.
Kompanyi y’Abongereza ya Led by Donkeys yigize nka Kompanyi yo mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Azia, ubundi itangira kuganira na Chelgate, iyisaba inzira yanyuramo ngo kuko yifuza gushora imari mu Rwanda.
Ibiganiro bivugwa muri iyi nkuru byabaye muri Kanama ndetse ngo na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yabitumiwemo, aho byibanze ku ngingo zinyuranye zirebana n’umubano w’u Rwanda n’u Bwongereza.
Terence Fane-Saunders wavuze ko kompanyi ye ya Chelgate ifite amakuru menshi ku Rwanda, kuko yakoranye na rwo mu bijyanye n’itangazamakuru n’inozamubona, yagiranye ibi biganiro na Led by Donkeys.
Ku ngingo irebana n’amasezerano u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza, Terence Fane-Saunders yavuze ko u Rwanda koko ari Igihugu kiri gutera imbere ndetse ko gifite umutekano ndetse gihagaze neza mu kurwanya ruswa, ariko ko hari ahakiri ibibazo ngo nko kuba hari ababurirwa irengero.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo avuga ko hari amakuru anyuranye n’ukuri yatanzwe muri ibyo biganiro.
Yatanze nk’urugero avuga ko nk’iyi kompanyi ya Chelgate yashinzwe na Terence Fane-Saunders, ivugwa, itari ihagarariye Guverinoma y’u Rwanda, yewe ngo nta n’undi wari uyihagarariye aho byabereye.
Yagize ati “Twasoje amasezerano na Kompanyi ya Fane-Saunders mu gihe cy’umwaka urenga ushize, rero n’ibitekerezo yatanze ntibikwiye guhabwa ishingiro.”
Agira icyo avuga ku bindi bitekerezo byatangajwe muri iyi nkuru, Makolo yavuze ko u Rwanda rwishimiye gukorana na Guverinoma y’u Bwongereza mu bijyanye no gushaka umuti w’ibibazo by’abimukira.
Ati “Ku bibazo bigari bivugwa muri iyi nkuru, uburyo bwo gushakira umuti ibibazo by’abimukira bwananiwe kurengera abari mu kaga, ahubwo himakazwa ibituma haho ibyaha byo gucuruza abantu ku giciro kidakwiye kugereranywa n’ikiremwamuntu.”
Yakomeje agira ati “Rero nta kwihangana gukwiye gutuma ibi bibazo bikomeza, ari na yo mpamvu u Rwanda rwishimira gukorana na Guverinoma y’u Bwongereza mu gushaka umuti.”
Yolande Makolo avuga ko u Rwanda rwemeye gukorana n’u Bwongereza kuri gahunda yo kurengera abimukira n’impunzi, kuko mu mateka yarwo, ruzi uko kubaho umuntu adatekanye mu Gihugu bimera.
Ati “Kuko amateka y’u Rwanda, Igihugu cyacu gifite isomo rya hafi ryo kuba abantu bashaka amahirwe yo kugira iwabo. Ibi ni byo byateye u Rwanda kwiyemeza kwinjira mu bibazo by’abimukira n’abashaka ubuhungiro, kandi ni na yo mpamvu u Rwanda ari ahantu hakwiye ho gushyigikira ku bashaka amahirwe y’aho baba.”
Yakomeje agira ati “Ibi bikomeje kubera u Rwanda umusemburo w’urugendo rwo gukomeza kongera kwiyubaka. Ivangura cyangwa n’ibindi byose bisa na ryo hano ntibyihanganirwa na busa. Ibi kandi biri no mu Itegeko Nshinga ryacu kandi bikanashimangirwa n’amahame twiyemeje yo kugendera ku mategeko.”
Yavuze ko ubu bufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza bwo kurengera abimukira, Ibihugu byombi bikomeje kubuganiraho kandi mu biganiro bifunguye birimo n’ubwubahane.
RADIOTV10