Icyarijije The Ben mu gitaramo cy’ibyishimo bitazibagirana i Burundi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gitaramo cy’amateka cy’umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben yakoreye i Burundi, cyaranzwe n’ibyishimo bidasanzwe, ndetse no kuganzwa n’amarangamutima kwaranze uyu muhanzi wananiwe kwihangana, agaturika akarira.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru mu mbuga ngari yo mu kigo cya Gisirikare cya Messe des officiers de Bujumura, cyaririmbyemo kandi abandi bahanzi b’ibirangirire mu Burundi barimo Sat B na we wishimiwe cyane.

Izindi Nkuru

Iki gitaramo kandi cyajemo kirogoya nk’imvura yakibanjirije, yatumye amasaha yo gutangira asa nk’atindaho, ndetse n’igihe cyarangiriye, gituma bamwe mu bahanzi bagombaga kuririmbamo, bataririmbye barimo Bushali wari waturutse mu Rwanda, ndetse n’umuhanzi w’ikirangirire Big Fizzo.

Umuhanzi The Ben wari utegerezanyijwe amatsiko ku rubyiniro, yakiranywe ubwuzu budasanzwe n’abari bitabiriye iki gitaramo, aho abari bakitabiriye bavugije urusaku rwinshi, ari na ko bacana amatara ya telefone zabo.

The Ben watangiriye ku ndirimbo ‘Ko nahindutse’, yaririmbye indirimbo nyinshi zitandukanye zakunzwe mu Rwanda ndetse no mu karere.

The Ben kandi yageze hagati azamura ku rubyiniro umugore we Uwicyeza Pamella wamuherekeje i Burundi, ubundi amuririmbira indirimbo ye yise ‘Roho yanjye’, agira ati “Uyu ni we roho yanjye.”

The Ben kandi yahaye indangururamajwi umugore we ngo asuhuze Abarundi, na we agira ati “muraho”, nabo bamusaba ko yabaririmbiraho gato.

The Ben ageze ku ndirimbo yise ‘Ndaje’ yafashwe n’ikiniga, avuga ko Imana yamukoreye ibitangaza no kuba iki gitaramo cye cyageze ku ntego yacyo.

Ni igitaramo cyabanjirijwe n’amagambo, ashingiye ku bivugwa ko uyu muhanzi ahanganishwa na mugenzi we Bruce Melodie, aho byanavuzwe ko abashyigikiye uyu muhanzi na we ugezweho mu Rwanda, bashatse kuburizamo iki cya The Ben.

The Ben yasabye abantu kwirinda gushaka kugirira nabi bagenzi babo, kuko nta cyiza cyabyo. Ati “Nuramuka wifurije mugenzi wawe ibyiza Imana izaguha umugisha. Uzitandukanye n’abategura imigambi mibisha.” Ibi yabivugaga ari gusuka amarira.

The Ben yazanye umugore we ku rubyiniro
The Ben yishimiwe cyane

Byageze hagati aganzwa n’amarangamutima

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru