Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Barakekwaho gukoresha amayeri adasanzwe ngo bashyire ku isoko inzoga zitemewe

radiotv10by radiotv10
02/10/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Kigali: Barakekwaho gukoresha amayeri adasanzwe ngo bashyire ku isoko inzoga zitemewe
Share on FacebookShare on Twitter

Abagabo babiri bafatiwe mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, bakekwaho gukora inzoga zitujuje ubuzirange, bashyiraga ku isoko babanje gukoresha ibirango by’ibyiganano bakomeka ku macupa.

Aba bagabo barimo w’imyaka 29 y’amavuko n’undi w’imyaka 26, bafashwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, tariki 29 Nzeri 2023 mu Kagari ka Rugarama, Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Polisi y’u Rwanda yabafashe, ivuga ko biyemerera ari bo bakoraga ibyo binyobwa, bakanacurisha ibirango bisa n’iby’abandi bomekagaho, bakazigurisha nk’iz’uruganda biganiye ibirango.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na nyiri uruganda rwiganiwe ikinyobwa cyo mu bwoko bwa kambuca ruhereye mu Karere ka Bugesera.

Bafashwe basigaranye litilo 200, dore ko bari bamaze igihe kinini bakoresha ubu buryo mu gushyira ku isoko izi nzoga zitujuje ubuziranenge.

SP Sylvestre Twajamahoro yagize ati “Turashimira nyiri uru ruganda kuba yarakurikiranye amakuru y’abamwangirizaga izina ry’uruganda bakora inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse bakanifashisha ibirango akoresha bitewe no gutangira amakuru ku gihe bigatuma bafatwa.”

Aba bagabo bakimara gufatwa, bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rwezamenyo kugira ngo hakomeze iperereza.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Bizimana Joachim says:
    2 years ago

    Muraho Nahano iwacu barahari bakoresha ibyapa byurundi ruganda

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 14 =

Previous Post

Icyarijije The Ben mu gitaramo cy’ibyishimo bitazibagirana i Burundi

Next Post

Habonetse urwandiko rwasizwe n’uwabonetse amaze ibyumweru 2 yarapfuye by’urujijo

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyanza: Agapfundikizo k’ikaramu katumye iwabo w’umwana wari ku ishuri hataha inkuru mbi

Habonetse urwandiko rwasizwe n’uwabonetse amaze ibyumweru 2 yarapfuye by’urujijo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.