Thursday, April 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Barakekwaho gukoresha amayeri adasanzwe ngo bashyire ku isoko inzoga zitemewe

radiotv10by radiotv10
02/10/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Kigali: Barakekwaho gukoresha amayeri adasanzwe ngo bashyire ku isoko inzoga zitemewe
Share on FacebookShare on Twitter

Abagabo babiri bafatiwe mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, bakekwaho gukora inzoga zitujuje ubuzirange, bashyiraga ku isoko babanje gukoresha ibirango by’ibyiganano bakomeka ku macupa.

Aba bagabo barimo w’imyaka 29 y’amavuko n’undi w’imyaka 26, bafashwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, tariki 29 Nzeri 2023 mu Kagari ka Rugarama, Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Polisi y’u Rwanda yabafashe, ivuga ko biyemerera ari bo bakoraga ibyo binyobwa, bakanacurisha ibirango bisa n’iby’abandi bomekagaho, bakazigurisha nk’iz’uruganda biganiye ibirango.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na nyiri uruganda rwiganiwe ikinyobwa cyo mu bwoko bwa kambuca ruhereye mu Karere ka Bugesera.

Bafashwe basigaranye litilo 200, dore ko bari bamaze igihe kinini bakoresha ubu buryo mu gushyira ku isoko izi nzoga zitujuje ubuziranenge.

SP Sylvestre Twajamahoro yagize ati “Turashimira nyiri uru ruganda kuba yarakurikiranye amakuru y’abamwangirizaga izina ry’uruganda bakora inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse bakanifashisha ibirango akoresha bitewe no gutangira amakuru ku gihe bigatuma bafatwa.”

Aba bagabo bakimara gufatwa, bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rwezamenyo kugira ngo hakomeze iperereza.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Bizimana Joachim says:
    3 years ago

    Muraho Nahano iwacu barahari bakoresha ibyapa byurundi ruganda

    Reply

Leave a Reply to Bizimana Joachim Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

Icyarijije The Ben mu gitaramo cy’ibyishimo bitazibagirana i Burundi

Next Post

Habonetse urwandiko rwasizwe n’uwabonetse amaze ibyumweru 2 yarapfuye by’urujijo

Related Posts

Abakozi ba Leta n’abikorera mu Rwanda bahawe konji ebyiri

Amakuru mashya: Hatangajwe umunsi w’ikiruhuko kugira ngo hizihizwe uw’umurimo

by radiotv10
30/04/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Gicurasi, ari umunsi w’Ikiruhuko mu rwego rwo...

Perezida Kagame ategerejwe muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Perezida Kagame ategerejwe muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

by radiotv10
30/04/2026
0

Perezida Paul Kagame agiye kugirira uruzinduko rw’Iminsi ibiri muri Botswana ku butumire bwa mugenzi we uyobora iki Gihugu, Duma Gideon...

Perezida Kagame yarebye imbonankubone umukino w’amakipe yombi yamamaza VisitRwanda arimo iyo asanzwe akunda

Perezida Kagame yarebye imbonankubone umukino w’amakipe yombi yamamaza VisitRwanda arimo iyo asanzwe akunda

by radiotv10
30/04/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa 1/2 cya UEFA Champions League wahuje amakipe abiri yo ku Mugabane w’u Burayi, yombi...

Umupfumu ‘Salongo’ wari umaze igihe afunze yamaze gusubira mu muryango we

Umupfumu ‘Salongo’ wari umaze igihe afunze yamaze gusubira mu muryango we

by radiotv10
29/04/2026
0

Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo, wiyita Umupfumu, wari umaze igihe afungiwe ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yafunguwe...

Umunyarwandakazi yakatiwe igifungo kiremereye n’Urukiko rw’ikindi Gihugu kubera kwica umugabo we

Umunyarwandakazi yakatiwe igifungo kiremereye n’Urukiko rw’ikindi Gihugu kubera kwica umugabo we

by radiotv10
29/04/2026
0

Urukiko Rukuru rwo muri Malawi, rwakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 40 Umunyarwandakazi uba muri iki Gihugu, rumuhamije icyaha cyo kwica umugabo...

IZIHERUKA

Umugabo wajyanye umurambo kuri Banki kuwusabisha amafaranga yavivuzeho birambuye
AMAHANGA

Umugabo wajyanye umurambo kuri Banki kuwusabisha amafaranga yavivuzeho birambuye

by radiotv10
30/04/2026
0

Abakozi ba Leta n’abikorera mu Rwanda bahawe konji ebyiri

Amakuru mashya: Hatangajwe umunsi w’ikiruhuko kugira ngo hizihizwe uw’umurimo

30/04/2026
Perezida Kagame ategerejwe muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Perezida Kagame ategerejwe muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

30/04/2026
Mu Burundi haravugwa iraswa ry’abantu babiri bari bafashwe bashinjwa kwambutsa mu Rwanda ikawa

Mu Burundi haravugwa iraswa ry’abantu babiri bari bafashwe bashinjwa kwambutsa mu Rwanda ikawa

30/04/2026
Hategerejwe umwanzuro mu rubanza rw’uwavuzwe cyane

Hategerejwe umwanzuro mu rubanza rw’uwavuzwe cyane

30/04/2026
Perezida Kagame yarebye imbonankubone umukino w’amakipe yombi yamamaza VisitRwanda arimo iyo asanzwe akunda

Perezida Kagame yarebye imbonankubone umukino w’amakipe yombi yamamaza VisitRwanda arimo iyo asanzwe akunda

30/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyanza: Agapfundikizo k’ikaramu katumye iwabo w’umwana wari ku ishuri hataha inkuru mbi

Habonetse urwandiko rwasizwe n’uwabonetse amaze ibyumweru 2 yarapfuye by’urujijo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo wajyanye umurambo kuri Banki kuwusabisha amafaranga yavivuzeho birambuye

Amakuru mashya: Hatangajwe umunsi w’ikiruhuko kugira ngo hizihizwe uw’umurimo

Perezida Kagame ategerejwe muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.