Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo yasabye Joseph Kabila

radiotv10by radiotv10
02/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyo Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo yasabye Joseph Kabila
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Martin Fayulu, yasabye Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu, kuva mu mujyi wa Goma amazemo icyumweru.

Martin Fayulu, wagiye wiyamamariza kuyobora iki Gihugu ariko agatsindwa amatora inshuro zinyuranye, yatangaje ibi kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kamena 2025.

Yagize ati “Ndabasaba kuva mu Mujyi wa Goma, uyu mujyi wahowe Imana ariko uyu munsi ukaba urimo imitwe y’abanzi.”

Mu ijambo yagejeje ku bayoboke b’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki ‘LAMUKA’ ayoboye, Martin Fayulu, yasabye Kabila kuyoboka inzira z’ibiganiro ari “na yo nzira yonyine ishobora gukosora amakosa yacu y’ahahise.”

Uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Congo, yavuze ko nta mpamvu n’imwe yagakwiye gutumwa Joseph Kabila wayoboye iki Gihugu ngo ajya gukorana n’abasenya iki Gihugu.

Joseph Kabila wari umaze amezi 18 ari mu buhungiro, yujuje icyumweru agarutse muri Congo aho yahise yerecyeza mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’Ihuriro AFC/M23, aho akomeje kwakirira amatsinda atandukanye mu biganiro nyunguranabitekerezo bigamije kumva ibitekerezo by’ingeri zose kugira ngo abone uko atanga umusanzu we mu gusubiza ku murongo iki Gihugu.

Mbere yuko Joseph Kabila ajya i Goma, yari yabanje kugeza ku Banyekongo ijambo risubiza Leta y’iki Gihugu asubiza ubutegetsi bwa Tshisekedi bwari bumaze kumwambura ubudahangarwa, aho yavuze ko ubu butegetsi bwamunzwe n’ibibazo uruhuri, bikwiye kurandurwa.

Joseph Kabila uherutse guhura n’ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 akomeje ibikorwa byo kwakira amatsinda anyuranye, aho mu cyumweru gishize yakiriye abarimo abayobozi b’amadini n’amatorero, abakuru b’imiryango gakondo ndetse n’abayobozi b’amashuri na za kaminuza.

Umunyapolitiki Martin Fayulu yasabye Kabila kuva i Goma
Joseph Kabila we akomeje ibikorwa bya politiki i Goma

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 17 =

Previous Post

Impuguke mu bya Gisirikare zo mu Bihugu bigize EAC ziri i Kigali

Next Post

Umuhanzi Nyarwanda uherutse guca amarenga yo kuva muri ‘Label’ yamufashaga byarangiye afashe icyemezo

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi Nyarwanda uherutse guca amarenga yo kuva muri ‘Label’ yamufashaga byarangiye afashe icyemezo

Umuhanzi Nyarwanda uherutse guca amarenga yo kuva muri ‘Label’ yamufashaga byarangiye afashe icyemezo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.