Monday, March 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo urupfu rwa Col Willy Ngoma rushobora gusigira AFC/M23 mu rugamba irimo-Abasesenguzi

radiotv10by radiotv10
02/03/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyo urupfu rwa Col Willy Ngoma rushobora gusigira AFC/M23 mu rugamba irimo-Abasesenguzi
Share on FacebookShare on Twitter

Abasesenguzi mu bya politiki, bemeza ko urupfu rwa Col Willy Ngoma wari Umuvugizi w’Igisirikare cya AFC/M23, rushoboro gutuma iri huriro ryongera imbaraga mu rugamba rwaryo, ndetse rikarugenderaho nk’impamvu yo gukomeza imirwano kuko uruhande bahanganye rwarenze ku gahenge.

Urupfu rwa Col Willy Ngoma, rwemejwe na AFC/M23 mu itangazo yashyize hanze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 28 Gashyantare 2026, aho iri Huriro ryatangaje ko yishwe tariki 24.

Urupfu rw’uyu musirikare wari uri mu bafite igikundiro muri AFC/M23, rwari rumaze igihe ruvugwa mu itangazamakuru, ariko iri Huriro ritararwemeza ku mugaragaro.

Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’intambara imaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, bavuga ko AFC/M23 ibuze umuntu w’ingenzi, ku buryo bishobora no guca intege abandi basirikare bari mu rugamba, mu gihe hari n’abavuga ko urupfu rwe rushobora gutera umujinya iri Huriro, rigahagurukira kwihorera.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda kuri iki Cyumweru, cyari cyatumiwemo abasesenguzi; Hon. Evode Uwizeyimana na John Mugabo, bombi bavuze ko urupfu rwa Col Willy Ngoma ari igihombo gikomeye kuri AFC/M23 ariko ko ari ko bigenda ku rugamba nk’uru rwo guharanira kwibohora.

Hon Evode Uwizeyimana yagize ati “Umuntu urwanira kubaho, urupfu rwe cyangwa amaraso ye, hari igihe atera imbaraga abasigaye.”

Avuga ko ibi umuntu yanabihuza n’amateka y’u Rwanda ubwo ingabo zahoze ari RPA zari iza FPR-Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kwibohora, kuko bamwe mu bari bayoboye izi ngabo bishwe bagitangira urugamba.

Ati “Fred Rwigema, ba Chris Bunyenyezi na ba Bayingana, bapfuye mu bihe bikurikiranye […] urumva gupfusha ba commanders bo kuri ruriya rwego […], abantu bose icyo gihe batekerezaga ko ibintu bya RPF birangiriye aho bihagarariye aho […] ariko nta muntu wari uzi ko struggle cyangwa urugamba bari batangiye rwo kubohora Igihugu bazarutsinda.”

Hon. Evode Uwizeyimana avuga ko urupfu rwa Coll Willy Ngoma ari igihombo koko gikomeye kuri AFC/M23. Ati “ariko ngira ngo impfu nka ziriya zikunze gutera imbaraga abasigaye cyane cyane ko impamvu barwanira iba igihari.”

Avuga ko ubutegetsi bwa Congo butari bukwiye kwishima ngo uyu wari Umuvugizi wa M23 yapfuye “kubera ko ikiri inyuma ntukizi, hashobora kuzaza ba Willy Ngoma benshi cyangwa bamurusha ubukana.”

Umusesenguzi John Mugabo na we yifashishije urugero rw’urupfu rwa Gen Fred Gisa Rwigema, yavuze ko n’ubu abantu bashobora kubona urupfu rwa Willy Ngoma bagatekereza ko ibya AFC/M23 birangiye, ariko ko urugamba rugira ibyarwo.

Avuga ko Col Willy Ngoma atari na we musirikare ukomeye wa mbere wa AFC/M23 wishwe, kuko hishwe n’uwari ukuriye ubutasi bwayo ariko urupfu rwe rukaza gukurikirwa n’ifatwa ry’umujyi wa Goma n’ibindi bice. Ati “Mu bwiru bw’urugamba uru rupfu rwa Willy Ngoma uraza kubona icyo rufunguye…”

Kwica Willy Ngoma ni icyaha cy’intambara

Aba basesenguzi kandi bavuga ko kwicwa kwa Willy Ngoma ari n’ikimenyetso cy’uko uruhande ruhanganye na AFC/M23 rwarenze ku gahenge kemeranyijweho n’impande zombi, bishobora no kuba impamvu yumvikana yatuma iri Huriro ryubura urugamba rikanakomeza inzira.

John Mugabo ati “Ibyabayeho, habayeho kwica amategeko y’urugamba, Leta ya Kinshasa yarayishe, ntiyarenze ku masezerano gusa ahubwo yanishe amategeko mpuzamahanga y’intambara, icyo gihe icyo bivuze biha uburenganzira M23 kuba yagira icyo ikora kuko ahantu hose hatangaga icyizere cy’uko abo irimo ikorana na bo bari mu nyungu z’ubushake cyamaze kuvaho.”

Akomeza agira ati “AFC/M23 ifite uburenganzira ibyo yahitamo byose gukora ubu, biri justified [bifite igisobanuro] byaba ari mu rwego rwo kwirwanaho […] nubwo Willy Ngoma yapfuye ariko hari ikintu gikomeye cyubakiwe M23.”

Hon. Evode avuga ko iyo hariho agahenge, uruhande rumwe mu bakemeranyijweho rukagira ibikorwa rukora bigahitanga abantu, ari ibyaha by’intambara biba byakozwe.

Ati “Urupfu rwa Willy Ngoma ugiye kureba ugasanga rwabaye mu gihe cy’agahenge (Cessez-le-feu) ni icyaha cy’intambara kuko ntabwo muri icyo gihe cyari igihe cy’imirwano. Ibyo ni amategeko mpuzamahanga si njye ubishyiraho.”

Hon Evode avuga ko agahenge kareba impande zombi ziba zirebwa na ko, yaba Leta ya Congo Kinshasa na AFC/M23 zombi ubu zireshya ku meza y’ibiganiro zirimo, ariko ko iyo hari uruhande rwarenze kuri ako gahenge, ntakibuza urundi kwirwanaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − twenty =

Previous Post

Why Iran Often Stands Alone and Why Many Arab States Align with the U.S. and Israel

Related Posts

Why Iran Often Stands Alone and Why Many Arab States Align with the U.S. and Israel

Why Iran Often Stands Alone and Why Many Arab States Align with the U.S. and Israel

by radiotv10
02/03/2026
0

In today’s Middle East, one of the most striking geopolitical realities is Iran’s relative isolation in major regional confrontations, while...

Hahishuwe uko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yari amaze iminsi anekwa mbere yo kwicwa

Hahishuwe uko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yari amaze iminsi anekwa mbere yo kwicwa

by radiotv10
02/03/2026
0

Inzego z'Ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za America na Israel, zirimo CIA zari zimaze iminsi zineka bucece Umuyobozi w’Ikirenga wa...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

BREAKING: AFC/M23 yashyize hanze itangazo rya mbere ryemeza urupfu rwa Col Willy Ngoma

by radiotv10
01/03/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryashyize hanze itangazo ryemeza urupfu rwa Col Willy Ngoma wari...

BREAKING: Israel yemeje ko yagabye ibitero kuri Iran byatangiriye hafi y’ahantu hakomeye

BREAKING: Israel yemeje ko yagabye ibitero kuri Iran byatangiriye hafi y’ahantu hakomeye

by radiotv10
28/02/2026
0

Israel yemeje ko yatangije ibitero kuri Iran bigamije kwikiza imbogamizi, aho igitero cya mbere cyagabwe hafi y’Ibiro by’Umuyobozi w’Ikirenga wa...

Amakuru yamenyekanye ku gitero cyahitanye Willy Ngoma wa AFC/M23  n’ukuri ku byavuzwe kuri Gen.Makenga

Biravugwa ko Lt Col Willy Ngoma wa AFC/M23 yamaze gushyingurwa

by radiotv10
27/02/2026
0

Amakuru aravuga Lt Col Willy Ngoma wari Umuvugizi w’igisirikare cya AFC/M23 uherutse kwicwa arasiwe mu gitero cya Drone za FARDC...

IZIHERUKA

Icyo urupfu rwa Col Willy Ngoma rushobora gusigira AFC/M23 mu rugamba irimo-Abasesenguzi
AMAHANGA

Icyo urupfu rwa Col Willy Ngoma rushobora gusigira AFC/M23 mu rugamba irimo-Abasesenguzi

by radiotv10
02/03/2026
0

Why Iran Often Stands Alone and Why Many Arab States Align with the U.S. and Israel

Why Iran Often Stands Alone and Why Many Arab States Align with the U.S. and Israel

02/03/2026
Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda

02/03/2026
Hahishuwe uko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yari amaze iminsi anekwa mbere yo kwicwa

Hahishuwe uko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yari amaze iminsi anekwa mbere yo kwicwa

02/03/2026
Brig.Gen.Rwivanga ayoboye itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ryagiye kwifatanya n’iza Ethiopia mu birori

Brig.Gen.Rwivanga ayoboye itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ryagiye kwifatanya n’iza Ethiopia mu birori

02/03/2026
AMAKURU MASHYA: Umunya-Eritrea Henok ufite ibigwi mur TduRwanda yegukanye agace ka nyuma k’iya 2026 ahesha ishema Afurika

AMAKURU MASHYA: Umunya-Eritrea Henok ufite ibigwi mur TduRwanda yegukanye agace ka nyuma k’iya 2026 ahesha ishema Afurika

01/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo urupfu rwa Col Willy Ngoma rushobora gusigira AFC/M23 mu rugamba irimo-Abasesenguzi

Why Iran Often Stands Alone and Why Many Arab States Align with the U.S. and Israel

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.