Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

IFOTO: Grealish waciye ibintu kubera kugaragara yaganjijwe n’agatama ubu ahagaze bwuma

radiotv10by radiotv10
15/06/2023
in FOOTBALL, SIPORO, UDUSHYA
0
IFOTO: Grealish waciye ibintu kubera kugaragara yaganjijwe n’agatama ubu ahagaze bwuma
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi w’Umuhanga wo hagati, Jack Grealish ukinira Manchester City yatwaye igikombe cya Shampiyona yo mu Bwongereza na UEFA Champions League, uherutse kugaragara yaganjijwe n’ako mu icupa, ubu ni mutaraga ndetse yakoze imyitozo mu ikipe y’Igihugu.

Grealish yagarutsweho cyane muri iki cyumweru, ubwo yagaragara yizihiwe cyane, anywa inzoga yose yahuraga na yo ubwo ikipe ye yishimiraga kwegukana igikombe cy’amakipe akina Shampiyona gikomeye ku Mugabane w’u Burayi, cya UEFA Champions League.

Ntibyagurukiyeho, kuko uyu mukinnyi usanzwe uzwiho kuba yikundira agatama, yaje kugaragara adandabirana ubwo bavaga mu ndege bagiye aho bagombaga gucumbika, akagenda agwira ababaga bamuri imbere.

Bucyeye bwaho ubwo batahaga, Grealish yongeye kugaragara arandaswe na mugenzi we bakinana muri Man City, kuko yari yaraye mu bizungera bya ka manyinya.

Ibi byose byatumye uyu mukinnyi agarukwaho cyane, kurusha ikipe ye yari imaze gutwara kiriya gikombe.

Nanone kandi uyu mukinnyi nubwo azwiho kwinywera ka manyinya, bizwi ko ibijyanye n’akazi ke yaba mu myitozo ndetse no mu mikino, ari umwe mu bafite ubuhanga bwihariye.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Grealish yagaragaje ko ubu ameze neza ndetse ko yatangiye imyitozo mu ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza.

Ni ubutumwa bunaherekejwe n’amafoto, ari mu myitozo we na bagenzi be, aho yagize ati “Ubu nagarutse hamwe n’abasore.”

Grealish hirya y’ejo byari ibindi bindi
Ubu ari mu myitozo na Foden basanzwe bakinana muri Man Citu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 13 =

Previous Post

BREAKING: Icyemezo gishya cyafatiwe Moses wari watakambiye Urukiko akanarira

Next Post

Icya mbere Rusesabagina yavuze ku ifungurwa rye nticyari cyitezwe

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icya mbere Rusesabagina yavuze ku ifungurwa rye nticyari cyitezwe

Icya mbere Rusesabagina yavuze ku ifungurwa rye nticyari cyitezwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.