• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

IFOTO: Grealish waciye ibintu kubera kugaragara yaganjijwe n’agatama ubu ahagaze bwuma

radiotv10by radiotv10
15/06/2023
in FOOTBALL, SIPORO, UDUSHYA
0
IFOTO: Grealish waciye ibintu kubera kugaragara yaganjijwe n’agatama ubu ahagaze bwuma
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi w’Umuhanga wo hagati, Jack Grealish ukinira Manchester City yatwaye igikombe cya Shampiyona yo mu Bwongereza na UEFA Champions League, uherutse kugaragara yaganjijwe n’ako mu icupa, ubu ni mutaraga ndetse yakoze imyitozo mu ikipe y’Igihugu.

Grealish yagarutsweho cyane muri iki cyumweru, ubwo yagaragara yizihiwe cyane, anywa inzoga yose yahuraga na yo ubwo ikipe ye yishimiraga kwegukana igikombe cy’amakipe akina Shampiyona gikomeye ku Mugabane w’u Burayi, cya UEFA Champions League.

Ntibyagurukiyeho, kuko uyu mukinnyi usanzwe uzwiho kuba yikundira agatama, yaje kugaragara adandabirana ubwo bavaga mu ndege bagiye aho bagombaga gucumbika, akagenda agwira ababaga bamuri imbere.

Bucyeye bwaho ubwo batahaga, Grealish yongeye kugaragara arandaswe na mugenzi we bakinana muri Man City, kuko yari yaraye mu bizungera bya ka manyinya.

Ibi byose byatumye uyu mukinnyi agarukwaho cyane, kurusha ikipe ye yari imaze gutwara kiriya gikombe.

Nanone kandi uyu mukinnyi nubwo azwiho kwinywera ka manyinya, bizwi ko ibijyanye n’akazi ke yaba mu myitozo ndetse no mu mikino, ari umwe mu bafite ubuhanga bwihariye.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Grealish yagaragaje ko ubu ameze neza ndetse ko yatangiye imyitozo mu ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza.

Ni ubutumwa bunaherekejwe n’amafoto, ari mu myitozo we na bagenzi be, aho yagize ati “Ubu nagarutse hamwe n’abasore.”

Grealish hirya y’ejo byari ibindi bindi
Ubu ari mu myitozo na Foden basanzwe bakinana muri Man Citu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 8 =

Previous Post

BREAKING: Icyemezo gishya cyafatiwe Moses wari watakambiye Urukiko akanarira

Next Post

Icya mbere Rusesabagina yavuze ku ifungurwa rye nticyari cyitezwe

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Icya mbere Rusesabagina yavuze ku ifungurwa rye nticyari cyitezwe

Icya mbere Rusesabagina yavuze ku ifungurwa rye nticyari cyitezwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.